Urujyendo rwa Perezida Kagame muri RDC rwitezweho byinshi ku bihugu byombi

Abakuru b’ibihugu byombi bongeye guhurira ku mupaka wa La Corniche kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, aho Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yakiriye Perezida Paul Kagame mu ruzindukorw’umunsi umwe yagiriye muri iki gihugu. Nyuma yo kureba ibyangijwe n’ikirunga mu Mujyi wa Goma, biteganyijwe ko bari bugirane ikiganiro n’abanyamakuru kiza kubera kuri Serena Hotel i Goma nyuma bagirane ibiganiro bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi ndetse no gukemura  ibibazo byatejwe n’iruka ry’ikirunga mu bihugu byombi. Hitezwe kandi isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zinyuranye hagati y’ibihugu byombi.…

SOMA INKURU

Perezida wa Colombia bari bamwivuganye ararusimbuka

Perezida Iván Duque wa Colombia yari muri Kajugujugu yerekeza ahitwa Cúcuta mu Ntara ya “Norte de Santander”, ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu ndetse na Guverineri w’Intara, indege barimo iraraswa. Icyakora Umuvugizi wa Perezidansi ya Colombia yavuze ko nta muntu wakomerekeye muri uko kuraswa kw’iyo ndege. Indege yageze ku butaka nta kibazo igize  Perezida Duque yamaganye icyo gikorwa cyo kurasa indege yari arimo, kuko ngo ni icy’ubugwari, yavuze ko adatewe ubwoba n’ibikorwa “by’ubugome cyangwa se by’iterabwoba”. Muri videwo yahise ishyirwa kuri Twitter, Perezida Duque yagize…

SOMA INKURU

Nyabihu: Ingaruka za Covid-19 zahungabanyije bikomeye umuryango we

Covid-19 yateje ingaruka zinyuranye umuryango nyarwanda muri rusange, by’umwihariko igeze ku mugore biba akarusho, dore ko usanga iyo umuryango ugize ibibazo abagore ingaruka nyinshi ari bo zigeraho. Ni muri urwo rwego umuringanews wasuye umuryango wa Mukansanga Rose, utuye mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Mukamira, akagari ka Rubaya, umudugudu wa Cyivugiza adutangariza ingaruka zinyuranye zamugezeho azikururiwe na Covid-19. Mukansanga w’imyaka 48 ni umubyeyi w’abana bane ariko akaba ari we utunze umuryango kuko umugabo we yapfuye azize impanuka. Yatangaje ko yari asanzwe akora ubucuruzi bwo kuranguza imyenda ayivana hirya no hino…

SOMA INKURU

Impinduka mu biciro byo kwipimisha covid-19

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima “RBC”, cyatangaje ko hari gahunda yo kugabanya ikiguzi cyari gisanzwe gisabwa abagiye kwipimisha Covid-19 mu kongera umubare wabo hagamijwe kumenya uko bahagaze. Ubusanzwe kwipimisha Covid-19 bikorwa mu buryo bubiri. Hari ikizamini gifatwa cyihuta cyizwi nka “Antigen Covid-19 rapid test” cyishyurwa 10.000 Frw. Icyo umuntu apimwa mu mazuru ibisubizo bikaboneka mu minota itarenze 30 cyangwa iri hasi yayo. Hari ikindi cyitwa “PCR” gifatwa mu kanwa, cyo kiba kigamije gucukumbura ngo kirebe ko umuntu adafite ubwandu bwa Covid-19, ibisubizo biboneka nyuma y’amasaha 24, umuntu akishyura 47.200 Frw. Umuyobozi…

SOMA INKURU

Ibinyabiziga bikoresha mazutu na lisansi byakumiriwe mu murwa mukuru

Guverinoma y’u Bubiligi yasohoye itegeko rikumira ibinyabiziga bikoresha mazutu mu murwa mukuru “Bruxelles”, bikazatangira gushyirwa mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2030, n’ibikoresha lisansi kuva muri 2035. Ni itegeko ryashingiwe ku mwanzuro wafashwe ku wa 31 Gicurasi 2018, hagamijwe gukomeza intego zo kubungabunga ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Bruxelles ishyizeho iryo tegeko nyuma ya Paris y’u Bufaransa nayo izaca ibinyabiziga bikoresha mazutu mu 2024 n’ibikoresha lisansi mu 2030, n’Umujyi wa Lyon uzaca ibikoresha mazutu mu 2026. U Bwongereza nabwo bufite gahunda yo guca ibinyabiziga bikoresha mazutu na lisansi mu…

SOMA INKURU

Perezida Kagame arakira mugenzi we i Rubavu

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, Perezida Kagame Paul yakira Tshisekedi ku mupaka wa “La Corniche”. Bombi baraza gusura Umujyi wa Rubavu bareba ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Ku wa Gatandatu, Perezida Kagame nawe azasura mugenzi we i Goma, azenguruke muri uyu mujyi areba ibikorwa remezo byangijwe n’iki kirunga mbere y’uko bagirana ibiganiro. Intumwa z’ibihugu byombi byitezwe ko zizashyira umukono ku masezerano agamije gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu. Perezida Tshisekedi yaherukaga mu Rwanda ku wa 21 Gashyantare 2020 ubwo yitabiraga Inama y’ubuhuza…

SOMA INKURU

Menya abo Covid-19 yagize abaherwe mu gihe abandi yabashoye mu kaga k’ubukene

Mu gihe ibihugu byinshi bicyennye byarushijeho gucyena, umubare w’abaherwe batunze za miliyoni wiyongereyeho abantu miliyoni 5.2 ugera ku bantu miliyoni 56.1 ku isi, nk’uko bikubiye mu bushakashatsi bw’ikigo cy’ishoramari Credit Suisse cyo mu Busuwisi. Mu mwaka ushize wa 2020, ku nshuro ya mbere abantu bakuze barenga 1% ku isi bari abaherwe batunze za miliyoni. Kuzahuka kw’amasoko y’imari n’imigabane ndetse n’ibiciro by’inzu byiyongereye biri mu byabafashije mu kongera ubukire. Abashakashatsi bavuga ko kugira ubukire byasaga nkaho “bitarebwa na busa” n’ibibazo by’ubukungu byatewe n’iki cyorezo. Anthony Shorrocks, umuhanga mu bukungu akaba n’uwanditse…

SOMA INKURU

Sobanukirwa ubwoko bushya bwa coronavirus “Delta” buhangayikishije isi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), mu mpera za Gicurasi 2020 ni bwo ryatangaje ko ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranya bwahawe amazina abutandukanya, aho gukomeza kwitirirwa ibihugu bwabonetsemo bwa mbere. Nubwo bwose bufatwa nk’ubwihinduranya muri rusange, ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko hari itandukaniro mu buryo bwo gukwirakwira, kurembya no kwica abandura. Ubwabonetse mu Bwongereza bwiswe Alpha, ubwo muri Afurika y’Epfo bwitwa Beta, mu gihe ubwabonetse mu Buhinde bwahawe izina rya Delta. Ubwiswe Delta bwagaragaye bwa mbere mu Buhinde mu Mpera za 2020 bushyirwa ku isonga mu kwandura vuba ndetse bitekerezwa…

SOMA INKURU

Umubare uri hejuru w’abandura Covid-19 ukomeje gutera inkeke

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 22 Kamena 2021 ryerekanye ko abantu 861 basanzwemo COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus bagaragaye mu bipimo 7.624. Ibi byatumye umubare w’abamaze kwandura uba 32.296 mu bipimo 1.564.486 bimaze gufatwa kuva muri Werurwe 2021. Abarwayi bashya biganje mu Mujyi wa Kigali, ahabonetse 388 ndetse aka gace kari mu turi kubonekamo abanduye benshi. Uyu munsi, i Rubavu habonetse 83, Musanze ni 61, Burera [50], Kamonyi [47], Rutsiro [35], Rwamagana [27], Nyanza [24], Gicumbi [23] na Gakenke [23]. Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda…

SOMA INKURU

Urubanza rwa Idamage rukomeje kugaragaramo udushya

Kuri uyu wa 22 Kemena 2021 nibwo urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda rwasubukuwe nyuma y’uko ku wa 15 Kamena 2021 rwari rwasubitswe nyuma y’aho yari yanze kuburana. Uyu munsi iburanisha ryatangiye ahagana saa tatu za mugitondo, ubushinjacyaha butangira busaba umwanya kugira ngo bugire icyifuzo bugeza ku Nteko iburanisha mbere y’uko urubanza rutangira. Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuza ko urubanza rwa Idamange ruburanishirizwa mu muhezo rubishingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo n’imiterere y’ibyaha Idamange aregwa. Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko kuburanisha Idamange mu ruhame byamubera…

SOMA INKURU