Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden kuri uyu wa Gatandatu yabaye uwa mbere mu bayoboye iki gihugu, wemeje ko ubwicanyi bwakorewe Abanya-Armenia muri 1915 ari Jenoside. Inkuru dukesha The Gaurdian igaragaza ko ubu bwicanyi bwabaye muri 1915 ubwo Abanya-Turikiya babarizwaga mu cyiswe Ottoman bashinje abakristu b’Abanya-Armenia ubugambanyi nyuma yo gutsindwa bikomeye n’ingabo z’u Burusiya. Icyo gihe ibihumbi by’Abanya-Armenia byarishwe abandi nabo bicwa n’inzara n’inyota kubera koherezwa mu butayu. Ubu bwicanyi bwabaye mu minsi ya nyuma y’ubwami bwa Ottoman (Empire Ottoman), ubu bwami bwaje guhinduka Turikiya yo muri iki…
SOMA INKURUMonth: April 2021
Ibibazo byagejejweho Minisitiri Gatabazi mu Ntara y’Iburasirazuba
Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangiye urugendo rw’iminsi itatu mu Ntara y’Iburasirazuba aho ari gusura uturere dutandukanye. Mu Karere ka Kayonza uyu muyobozi yasuye imirima y’abaturage bo mu Murenge wa Ndego ahari ubutaka burenga hegitari 200 bwahujwe buhingwaho ibigori ndetse binateganyijwe ko hazakorerwa ibikorwa byo kuhira, ariko bamugejejeho ikibazo cy’ingutu bahuye nacyo. Muri uyu Murenge wa Ndego ahahujwe ubutaka burenga hegitari 200 hari ikibazo cya nkongwa yatangiye kumunga ibigori bitaranakura ku buryo buteye inkenke. Abaturage banyuranye batangaje ko batera…
SOMA INKURUUSA: Abirabura bakomeje kuraswa bakicwa
Umukobwa w’Umwirabura w’imyaka 16, Ma’Khia Bryant, yarasiwe n’abapolisi mu Murwa mukuru wa Leta ya Ohio, Columbus, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ahita apfa. BBC yatangaje ko uwo mwana yarashwe nyuma yo kugaragara afashe icyuma mu ntoki asatira ahari hahagaze itsinda ry’abandi bakobwa basakuzaga bavuga ko agiye kugitera umwe muri bo, polisi igerageje kumuhagarika arabyanga. Urupfu rw’uyu mwana rwabaye mu masaha make Derek Chauvin wahoze ari umupolisi muri Minneapolis ahamijwe urupfu rwa George Floyd, ibintu byatangaga icyizere ko haba hagiye kuboneka umucyo ku mpfu za hato na hato zikorwa n’abapolisi…
SOMA INKURUIcyo Sena ivuga ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda
Inteko Rusange ya Sena yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma yo kugezwaho raporo ku bushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge, n’iy’isuzuma rya ‘Ndi Umunyarwanda’ byo muri 2020. Iyo raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yagejejwe ku Basenateri ku wa Gatatu tariki ya 21 Mata 2021, igaragaza ko intambwe y’ubwiyunge mu Rwanda igeze kuri 94.7% nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2020. Ni mu gihe ibipimo bigaragaza ko intambwe y’ubwiyunge mu Rwanda ikomeje kuzamuka ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2010 aho byari kuri…
SOMA INKURUIcyamukijije guhohotera umugore we cyamuteje imbere
Hirya no hino mu gihugu n’akarere ka Rulindo kadasigaye haboneka ihohoterwa rikorerwa mu ngo by’umwihariko iryibasira abagore, akaba ari muri urwo rwego hifashishijwe abagabo bamenye ingaruka zo guhohotera uwo bashakanye hagamijwe kugira inama bagenzi babo. Nkubito Alphonse utuye mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Kajevuba, umurenge wa Ntarabana, yatanze ubuhamya bw’uko yabanye n’umugore we Nyirarukundo imyaka 9 mu makimbirane. Yagize ati “Maze imyaka 13 nshatse umugore, ariko ndababwiza ukuri muri iyo myaka yose twayibayemo mu makimbirane, muhohotera ku mutungo nawe akananirwa kubyihanganira umuriro ugahora waka mu rugo rwacu. Byageze igihe…
SOMA INKURUU Rwanda rugiye gushyikiriza raporo yarwo Ubufaransa
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko u Rwanda rugiye gushyikiriza u Bufaransa raporo yarwo ku ruhare iki gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabitangarije RBA kuri uyu wa 19 Mata 2021 nyuma y’amasaha make hasohowe Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo Raporo yakozwe kuva mu 2017 yagaragaje ko “u Bufaransa bwari buzi umugambi w’itegurwa rya Jenoside guhera mu 1990”. Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda n’u Bufaransa byagiranye umubano w’igihe kirekire ndetse no mu gihe rwanyuraga mu mateka mabi…
SOMA INKURUIntara yibasiwe na Covid-19 cyane kurusha ahandi
Icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego aho kuri iyi nshuro cyibasiye Intara y’Amajyepfo ndetse Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC kikaba cyatangaje ko 85% bya Coronavirus mu gihugu hose ariho iri guturuka. Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko Covid-19 muri iyi ntara yazamutse ku kigero cya 5% aribyo byatumye bohereza itsinda ry’abaganga rimaze ibyumweru birenga bibiri, kugira ngo ritange ubwunganizi ndetse rinakore ibishoboka ngo icyorezo kigabanuke. Yongeyeho ati “Imibare dufite uyu munsi ni uko 85% y’ikibazo cya Covid-19 igihugu cyose gifite, uyu munsi wa none kiri guturuka mu…
SOMA INKURUBwa mbere indege yagurukijwe mu kirere cy’undi mubumbe
Indege itagira umupilote yiswe “Ingenuity” iherutse koherezwa kuri Mars n’Ikigo cy’Abanyamerika gikorera Ubushakashatsi mu Isanzure, NASA, yagurukijwe mu kirere cy’uwo mubumbe bwa mbere. BBC yatangaje ko iyo ndege yagurutse igihe kitageze ku munota ariko abashakashatsi ba NASA babyinnye intsinzi kuko ni ubwa mbere indege yagurutswa mu kirere cy’undi mubumbe utari Isi. Umuyobozi ushinzwe Umushinga w’ubwo bushakashatsi iyo ndege irimo, MiMi Aug, ni we wabanje gutera akaruru k’ibyishimo hejuru ati “Birabaye”; na bagenzi be bari bugufi bakoma amashyi ubwo amashusho yazaga ku Isi abereka ko indege yagurutse. Aug yagize ati “Ubu…
SOMA INKURUIngabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe
Kuri uyu wa kane tariki 15 Mata 2021, Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Prof. Faustin Archange Touadera, yambitse imidali y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo Gihugu “MINUSCA”. Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma batandukanye ndetse n’abandi banyacyubahiro. Ni ibirori byabereye ku Biro by’Umukuru w’Igihugu “Palais de la Renaissance” biherereye mu Murwa Mukuru, i Bangui. Umuyobozi wa Batayo ya Rwanbatt7 yambitswe umudali wagenewe Umugaba w’Ingabo (Grade de Commandeur), abasirikare bakuru bahabwa imidali yabagenewe (Grade d’Officiers), ba suzofisiye bahabwa iyabagenewe (Grade de Chevalier)…
SOMA INKURUHahishuwe ibiba nyirabayazana mu kuzamura ubwandu bwa Covid-19
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko kuba ahantu h’imfungane (mu nzu no mu modoka) mu gihe abantu baba bahunga ubukonje n’imvura, ngo bishobora kongera ibyago byo kwanduzanya Covid-19. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) na ryo rikavuga ko hari benshi biraye barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bageze ahantu hahurira abantu benshi. Mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 abantu bahabwa n’inzego z’ubuzima harimo gufungura amadirishya y’inzu n’imodoka kugira ngo umuyaga ushobore kwinjira no gutwara virusi ya Covid-19 (Coronavirus) itarinjira mu muntu. Ibi ariko hari…
SOMA INKURU