U Rwanda rugiye gushyikiriza raporo yarwo Ubufaransa


Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko u Rwanda rugiye gushyikiriza u Bufaransa raporo yarwo ku ruhare iki gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabitangarije RBA kuri uyu wa 19 Mata 2021 nyuma y’amasaha make hasohowe Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo Raporo yakozwe kuva mu 2017 yagaragaje ko “u Bufaransa bwari buzi umugambi w’itegurwa rya Jenoside guhera mu 1990”.

Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda n’u Bufaransa byagiranye umubano w’igihe kirekire ndetse no mu gihe rwanyuraga mu mateka mabi rwari rufitanye nabwo umubano, ibyatumye bunakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva Jenoside yahagarikwa icyo gihugu cyakomeje gushinjwa urwo ruhare ariko kikaruhakana, mu bihe bitandukanye abayobozi bacyo bakabyitarurira kure.

Mu 2019, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yashyizeho itsinda ry’abahanga mu mateka ngo bacukumbure inyandiko z’umubano w’ibihugu byombi hagati ya 1990 na 1994 bagaragaze ukuri; maze muri raporo bamushyigikirije ku wa 26 Weurwe 2021 berekana ko bwagize “uruhare rukomeye kandi rutagereranywa” mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Leta y’u Rwanda yagaragaje ko ibyavuye muri iyo raporo yabyishimiye kuko hari ukundi kuri kwagaragajwe kandi kukemezwa mu bushakashatsi bushyigikiwe na Perezida Macron.

Ku wa Mata 2021, Prof Vincent Duclert wari uyoboye itsinda ry’abo bashakashatsi yageze i Kigali, ashyikiriza iyo raporo Perezida Paul Kagame.

Minisitiri Busingye yatangaje ko raporo nshya y’u Rwanda nayo izohererezwa Leta y’u Bufaransa, ikayisoma ikagira icyo iyivugaho.

Yagize ati “Iyi ni raporo y’Abanyarwanda ndetse yakiriwe n’Inama y’Abaminisitiri uyu munsi. Mu minsi iri imbere izashyikirizwa Leta y’u Bufaransa mu buryo bukwiye. Birumvikana ko izayisoma ikagira icyo iyivugaho, kandi biranumvikana ko na Leta y’u Rwanda izategereza ko isomwa u Bufaransa bukagira icyo buyisubizaho.”

Yakomeje avuga ko iyo raporo ari “amateka akomeye yagezweho” agiye gushimangira ibyavuzwe ku Bufaransa kuva kera, ndetse ko ibyayivuyemo n’ibyagaragajwe mu yitiriwe “Duclert” byuzuzanya.

Ku rundi ruhande, Busingye yavuze ko Raporo y’u Rwanda yakozwe hagamijwe gushakisha amateka y’ibyabaye kandi bikaba bigaragaye, igisigaye akaba ari uko ibihugu byombi byatera indi ntambwe.

U Bufaransa bwishimiye isohorwa rya Raporo y’u Rwanda

Ku munsi u Rwanda rwasohoyeho raporo yarwo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’u Burayi, Jean Yves Le Drian, yavuze ko iyo ari ntambwe nshya itewe kandi igiye kugira icyo yongera mu mubano w’ibihugu byombi.

Mu itangazo yageneye abanyamakuru, Le Drian yagize ati “Kuri iri murikwa rya Raporo yasabwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, u Bufaransa bwishimiye intambwe nshya itewe iganisha ku kurushaho gufatanya kumva amateka; ndetse bwifatanyije n’icyifuzo cyagaragajwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu kubaka igice gishya cy’umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Nubwo Minisitiri Busingye yavuze ko iyo raporo izashyikirizwa Guverinoma y’u Bufaransa, ntiyahamije itariki bizakorerwaho.

 

Source:RBA 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.