Abemera kwiyandikishaho imitungo y’abandi baraburirwa

Mu kiganiro cyaciye kuri Televiziyo Rwanda cyari kigamije kuvuga ku kurwanya ruswa n’akarengane, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yibukije abantu ko abemera kwiyandikishaho imitungo y’abandi ari ikwirahuriraho umuriro. Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yaburiye abantu bemera kwandikwaho imitungo itari iyabo, avuga ko baba bari kwishyira mu mazi abira kuko bishobora kubagiraho ingaruka mu gihe batazi neza inkomoko y’iyo mitungo. Hakunze kumvikana kenshi abantu bandikwaho imitungo y’abandi, bigakorwa na ba rusahurira mu nduru bashaka guhisha uburyo babonyemo iyo mitungo akenshi buba bunyuranyije n’amategeko cyangwa se ari umutungo wa Leta warigishijwe. Ati “Abantu batekereza…

SOMA INKURU

Kabila yagarutse mu murwa mukuru nyuma yo kuvugwaho byinshi

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasubiye i Kinshasa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata mu gitondo, nyuma yo kumara igihe kinini mu rwuri rwe i Kashamata muri Lubumbashi. Kuva tariki 18 Ukuboza 2020 Joseph Kabila yari amaze hafi amezi ane hanze y’umurwa mukuru Kinshasa. Ni ibintu byakunze kutavugwaho rumwe bamwe bakeka ko bituruka ku makimbirane ari hagati y’impuzamashyaka ye n’iy’uwamusimbuye ku butegetsi Felix Tshisekedi. Mu minsi ishize yagiye i Dubai abonana n’igikomangoma cyaho , ahava akomereza rwihishwa i Harare muri Zimbabwe aho…

SOMA INKURU

USA: Joe Biden akoze amateka mu bayoboye bose iki gihugu cy’igihangage

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden kuri uyu wa Gatandatu yabaye uwa mbere mu bayoboye iki gihugu, wemeje ko ubwicanyi bwakorewe Abanya-Armenia muri 1915 ari Jenoside. Inkuru dukesha The Gaurdian igaragaza ko ubu bwicanyi bwabaye muri 1915 ubwo Abanya-Turikiya babarizwaga mu cyiswe Ottoman bashinje abakristu b’Abanya-Armenia ubugambanyi nyuma yo gutsindwa bikomeye n’ingabo z’u Burusiya. Icyo gihe ibihumbi by’Abanya-Armenia byarishwe abandi nabo bicwa n’inzara n’inyota kubera koherezwa mu butayu. Ubu bwicanyi bwabaye mu minsi ya nyuma y’ubwami bwa Ottoman (Empire Ottoman), ubu bwami bwaje guhinduka Turikiya yo muri iki…

SOMA INKURU