Ejo nibwo bazarahirira inshingano nshya nyuma yo kwitorerwa n’abaturage


Abadepite bashya bazarahizwa ejo ku wa Gatatu tariki 19 Nzeri 2018, aho biteganyijwe ko bazatangira imirimo yabo ku wa 5 Ukwakira, aba badepite bakaba bari baherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho hinjiyemo amaraso mashya.

Ejo nibwo abadepite bashya bazarahira

Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe yifatanyije nawo, bazaba bafite ubwiganze mu Nteko kuko batsindiye imyanya 40, Ishyaka PSD ryatsindiye imyanya itanu naho PL ibona ine, naho amashyaka yinjiye mu Nteko Ishinga Mategeko bwa mbere ni  PS Imberakuri yabonye imyanya ibiri naho Democratic Green Party ibona ibiri, indi myanya 24 igenerwa abagore, ibiri igenerwa urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga. Aba bose bakaba ari 80 akaba ari nabo bazarahizwa ejo kuwa gatatu.

Amategeko ateganya ko abagize Inteko Ishinga Amategeko barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, ataboneka bakarahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Mu nama ya mbere kandi Abadepite bitoramo abagize biro, ni ukuvuga Perezida na ba Visi Perezida babiri, umwe ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ndetse n’ushinzwe Imari n’Abakozi.

 

HAGENGIMANA Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.