Hirya no hino mu gihugu n’akarere ka Rulindo kadasigaye haboneka ihohoterwa rikorerwa mu ngo by’umwihariko iryibasira abagore, akaba ari muri urwo rwego hifashishijwe abagabo bamenye ingaruka zo guhohotera uwo bashakanye hagamijwe kugira inama bagenzi babo. Nkubito Alphonse utuye mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Kajevuba, umurenge wa Ntarabana, yatanze ubuhamya bw’uko yabanye n’umugore we Nyirarukundo imyaka 9 mu makimbirane. Yagize ati “Maze imyaka 13 nshatse umugore, ariko ndababwiza ukuri muri iyo myaka yose twayibayemo mu makimbirane, muhohotera ku mutungo nawe akananirwa kubyihanganira umuriro ugahora waka mu rugo rwacu. Byageze igihe…
SOMA INKURUDay: April 20, 2021
U Rwanda rugiye gushyikiriza raporo yarwo Ubufaransa
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko u Rwanda rugiye gushyikiriza u Bufaransa raporo yarwo ku ruhare iki gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabitangarije RBA kuri uyu wa 19 Mata 2021 nyuma y’amasaha make hasohowe Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo Raporo yakozwe kuva mu 2017 yagaragaje ko “u Bufaransa bwari buzi umugambi w’itegurwa rya Jenoside guhera mu 1990”. Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda n’u Bufaransa byagiranye umubano w’igihe kirekire ndetse no mu gihe rwanyuraga mu mateka mabi…
SOMA INKURUIntara yibasiwe na Covid-19 cyane kurusha ahandi
Icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego aho kuri iyi nshuro cyibasiye Intara y’Amajyepfo ndetse Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC kikaba cyatangaje ko 85% bya Coronavirus mu gihugu hose ariho iri guturuka. Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko Covid-19 muri iyi ntara yazamutse ku kigero cya 5% aribyo byatumye bohereza itsinda ry’abaganga rimaze ibyumweru birenga bibiri, kugira ngo ritange ubwunganizi ndetse rinakore ibishoboka ngo icyorezo kigabanuke. Yongeyeho ati “Imibare dufite uyu munsi ni uko 85% y’ikibazo cya Covid-19 igihugu cyose gifite, uyu munsi wa none kiri guturuka mu…
SOMA INKURUBwa mbere indege yagurukijwe mu kirere cy’undi mubumbe
Indege itagira umupilote yiswe “Ingenuity” iherutse koherezwa kuri Mars n’Ikigo cy’Abanyamerika gikorera Ubushakashatsi mu Isanzure, NASA, yagurukijwe mu kirere cy’uwo mubumbe bwa mbere. BBC yatangaje ko iyo ndege yagurutse igihe kitageze ku munota ariko abashakashatsi ba NASA babyinnye intsinzi kuko ni ubwa mbere indege yagurutswa mu kirere cy’undi mubumbe utari Isi. Umuyobozi ushinzwe Umushinga w’ubwo bushakashatsi iyo ndege irimo, MiMi Aug, ni we wabanje gutera akaruru k’ibyishimo hejuru ati “Birabaye”; na bagenzi be bari bugufi bakoma amashyi ubwo amashusho yazaga ku Isi abereka ko indege yagurutse. Aug yagize ati “Ubu…
SOMA INKURU