Covid-19 iteje uruhurirane rw’ibibazo ab’imikino y’amahirwe


Bamwe mu bakoraga mu mikino y’amahirwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bararira ayo kwarika aho bavuga ko bugarijwe n’inzara n’ubushomeri kuko bamaze amazi asaga icumi badakora.

Ba nyiri mikino y’amahirwe barataka igihombo gikomeye

Abakoraga muri iyi mikino babwiye IGIHE ko bifuza ko indi nama y’Abaminisitiri izaterana yazabatekerezaho uko basubira mu mirimo kuko babayeho mu buzima bubabaje.

Munyentwari Olivier umwe mu bakoraga muri iyo mikino yagize ati “ Nimutuvugire tubayeho nabi. Ibaze abantu tumaze mezi arenga 10 tudakora kandi twari tumenyereye kubaho dukora twigurira icyo dukeneye cyose, wumve uko tubayeho.”

Kamazi Anaclet wakoraga mu nzu y’imikino y’amahirwe iri mu Mashyirahamwe i Nyabugogo, Akarere ka Nyarugenge, yavuze ko amaze igihe acumbikiwe n’inshuti kuko yabuze amafaranga y’ubukode.

Ati “ Inzu nabagamo nayisubije nyirayo kuko yari akeneye abandi bacumbitsi bamwishyurira ku igihe. Ibijyanye no kurya byo twarabyibagiwe umuntu arya kubera Imana cyangwa iyo hari umugiraneza wamuremeye cyangwa wamutumiye.”

Uwayoboraga Lucky Bet, ubu wabaye Umunyamabanga w’Ihuriro ry’Ibigo bitanga serivisi z’imikino y’Amahirwe, Rwamasunzu Patrick, yavuze ko yahinduye imirimo kuko atari kumara umwaka adakora kandi afite umuryango.

Ati “ Nari umuyobozi muri Lucky Bet Covid-19 ije twese kompanyi ntiyari igishoboye kutwishyura kuko imirimo yahise ihagarara ntitwirukanwa kandi ntiduhembwe. Rwose ntabwo kompanyi twakoranye nabi kutatwishyura ni ingaruka za Covid, rero naje guhitamo gushaka ubundi buzima kuko mfite umuryango.”

Yavuze ko abantu basaga ibihumbi bibiri bakoraga muri sosiyete z’imikino y’amahirwe babuze imirimo baba abashomeri ndetse asaba Leta gufasha izo sosiyete zigakora hakoreshejwe ikoranabuhanga nk’uko byagaragaye ko hari imwe muri zo ikora muri ubwo buryo kugira ngo bifashe n’abazikoragamo.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe inganda no kwihangira imirimo , Samuel Kamugisha, yabwiye IGIHE ko imikino y’amahirwe yabaye ihagaritswe kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, kandi ko atari yo yonyine.

Ati “ Si ubwo bucuruzi bwo nyine bufunzwe, si nabo binjiza amafaranga menshi ku misiro y’igihugu, si nabo batanga akazi kenshi mu gihugu. Iriya ni imikino y’amahirwe yo kwishimisha kandi imikino yose irafunzwe, ni ukwishimisha.”

Yavuze ko abakora muri ibyo bigo byatanga serivisi z’imikino y’amahirwe byandikishije ubucuruzi busanzwe butari ugukoresha ikoranabuhanga, bityo ko sosiyete imwe bavuga ko yo yakomeje gukora, yaje isaba gukoresha ikoranabuhanga bitandukanye n’ibyo abo bandi basabye.

Kamugisha yavuze ko iyo sosiyete nshya nayo iri mu igerageza kugira ngo ngo harebwe uko no mu Rwanda ishobora kujya ikinwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Kugeza ubu mu Rwanda hari kompanyi 24 z’imikino y’amahirwe.

Source: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.