Umwanditsi w’ibitabo Mukagasana Yolande n’abandi bantu babungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashinze umuryango bise “Fondation Yolande Mukagasana” ufite intego zinyuranye zijyanye no kurwanya ihakana n’ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside. “Fondation Yolande Mukagasana” izanita ku kwimakaza ibikorwa by’ubugeni bitandukanye bijyanye n’amateka ya Jenoside, birimo ibinyuze mu ndirimbo, ikinamico na filime. Yolande Mukagasana ni we muyobozi mukuru w’uyu muryango, ndetse yanagize uruhare mu ishingwa ryawo. Yasobanuye ko yagize iki gitekerezo mu rwego rwo gutanga umusansu mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi iracyagaragara…
SOMA INKURUMonth: January 2021
Ruhango: Ukora ku rwego rwa Dasso yatawe muri yombi
Ku Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, mu murenge wa Ruhango, akagali ka Munini, mu mudugudu wa Gaseke, hafashwe umugabo w’imyaka 37 wo mu Karere ka Ruhango wakoraga mu rwego rw’umutekano ‘DASSO’ yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, mu bihe bitandukanye amufatiranye. Uwo mwana akekwaho gusambanya afite imyaka 17, akaba ari umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bafasha abaturarwanda kwirinda no gukumira Covid-19. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uwo mugabo yafashwe, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza. Yasabye…
SOMA INKURURwanda: Umubare w’abandura n’abicwa na Covid-19 ukomeje kuzamuka
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bashya banduye Covid-19 barimo 125 babonetse i Kigali, Musanze habonetse 15, Rubavu ni 11, Nyagatare ni 6, Huye ni 4, Rusizi ni 3, Rulindo ni 2, Nyanza ni 1, Nyamasheke ni 1 na Bugesera ni 1. Abarwayi babonetse kuri iki cyumweru batumye umubare w’abamaze kwandura bose mu Rwanda uba 9630. Hakize abarwayi 18 bituma umubare w’abamaze gukira iyi ndwara bose baba 6974 naho abakirwaye ni 2536. Uyu munsi kandi abantu babiri bishwe na Covid-19 mu Rwanda, barimo umugore…
SOMA INKURUU Rwanda rwatangiye kohereza imbuto hirya no hino ku isi
Imbuto za mbere zivuye mu Rwanda zatangiye gucuruzwa muri Carrefour, sosiyete y’ubucuruzi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ifite amashami atandukanye hirya no hino ku isi. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Mutarama 2021, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko imbuto za mbere zivuye mu Rwanda zageze muri Carrefour. Mu cyumweru gishize nibwo u Rwanda rwasinyanye n’iyo sosiyete amasezerano yo gutangira kohereza imbuto zo mu Rwanda mu maguriro atandukanye ya Carrefour hirya no hino. Iri soko rishya ryitezweho gufasha abahinzi n’abohereza imboga n’imbuto hanze, rikaba rizibanda…
SOMA INKURUImpamvu y’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa
Tugendeye ku cyegeranyo cyakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibaburishamibare mu Rwanda, “NISR”cyerekanye ko impamvu ibiciro by’ibiribwa byiyongereye mu kwezi k’Ukuboza 2020, ari izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye. Iki kigo cyerekanye ko biriya biribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 4.2%, ibisembuye n’itabi byo bikazamukaho 6.9%, iby’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa bizamukaho 4.5%, naho ibiciro by’ubwikorezi byo byazamutseho 3.1%. Iki kigo gikomeza gitangaza ko ariko iyo ugereranyije ibiciro byo mu kwezi k’Ukuboza 2019 ndetse n’Ukuboza 2020, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3.6%. NISR ikomeza isobanura ko iyo ugereranyije ibiciro byo mu…
SOMA INKURUKigali: 17 baguwe gitumo bari mu kirori birengagije Covid-19
Mu ijoro ryo kuwa 9 Mutarama 2021, abasore n’inkumi 17 baguwe gitumo na Polisi y’u Rwanda bateraniye mu rugo birengagije ibihe bidasanzwe u Rwanda rurimo byo kwirinda Covid-19. Polisiy’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze muri Kicukiro mu murenge wa Kagarama, akagali ka Kanserege bafashe uru rubyiruko ruri mu birori bizwi nka “House Party” birengagije amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Bafashwe nyuma y’uko abaturage batanze amakuru. Abafashwe bari biteretse amacupa y’inzoga, bamwe banasinze. Aba basore n’inkumi bafashwe bari mu birori, babanje kujyanwa kwipimisha COVID-19 kugira ngo bamenye uko bahagaze, nyuma bajyanwa muri…
SOMA INKURUAmavubi yerekanye uko ahagaze mu myiteguro ya CHAN 2020
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, kuri Stade Amahoro habereye umukino wa kabiri wa gicuti wahuje ikipe y’u Rwanda Amavubi n’ikipe ya Congo-Brazzaville, ukaba warangiye Amavubi atsinzwe igitego 1-0, mu mukino wa mbere amakipe yombi akaba yari yanganyije ibitego 2-2. Iki gitego cyatsinzwe u Rwanda kikaba kinjijwe na Cervelie Ikouma Epoyo n’umutwe ku munota wa cyenda. Biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, Amavubi azahaguruka i Kigali yerekeza i Douala muri Cameroon ahazabera Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo “CHAN 2020”. Abakinnyi babanjemo ku…
SOMA INKURUBirangiye uzayobora USA yemejwe
Nyuma y’imvururu nyinshi ndetse n’amagambo y’urudashira yiganjemo ‘Twibwe amajwi’ ku ruhande rwa Trump, birangiye Joe Biden ukomoka mu ishyaka ry’Abademocrate yemejwe na Sena mu buryo budasubirwaho nka Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi ntsinzi ya Biden hiyongereyeho intsinzi y’abasenateri b’abademocrate babiri, ku matora yari ategerejwe muri Leta ya Georgia yagombaga kwemeza ubwiganze bw’ishyaka ry’abademocrate muri sena ari nayo ifata ibyemezo bya nyuma muri iki gihugu. Izi ntsinzi zombi zitezweho kuzorohereza Perezida Biden gushyira mu bikorwa intego yihaye bimworoheye ubwo azaba yatangiye imirimo ku itariki 20 Mutarama 2021.…
SOMA INKURUItsinzi ya AS Kigali iyikesha Covid-19 -Sadate
Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, agakurwaho nyuma yo kwamaganwa bikomeye n’abafana bayo batari bake, Munyakazi Sadate yacyuriye bikomeye AS Kigali ko yafashijwe na COVID-19 gusezerera KCCA muri CAF Confederation cup nyuma y’uko itsinzwe ibitego 3-1 ku wa Gatatu, ariko igakomeza kuko yari yahawe impamba y’ibitego 2-0 mu mukino ubanza bari bateye mpaga iriya kipe. AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, yasabwaga kudatsindwa ikinyuranyo cy’ibitego bitatu mu mukino w’ijonjora wabereye muri Uganda ejo hashize kuwa gatatu tariki 6 Mutarama 2020. Ibitego bitatu bya KCCA…
SOMA INKURUBarasaba Perezida kuzahura umubano wabo n’u Rwanda
Abaturage bo mu Karere ka Kisoro kiganjemo abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, basabye Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni ko natorerwa indi manda yazita ku kuzahura umubano n’u Rwanda kubera ko gufunga imipaka byabagizeho ingaruka nyinshi. Iki cyifuzo abaturage bakigaragarije Perezida Museveni ubwo yari yagiye muri aka gace mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu. Abayoboke bo mu ishyaka rye rya NRM bo muri aka gace bavuze ko bamwitezeho gusubukura ubuhahirane n’u Rwanda, ubwo azaba atsinze amatora ya Perezida azaba kuwa 14 Mutarama 2021. Rose Kabagenyi uhagarariye abagore ba Kisoro mu Nteko Ishinga…
SOMA INKURU