Hamenyekanye icyari cyadindije itahuka ry’impunzi z’abarundi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi “UNHCR” yari ifite gahunda yo gucyura impunzi z’Abarundi 8 000 mbere y’uko umwaka ushize urangira, gusa ibi ntibyagezweho kubera ibibazo birimo iby’amikoro ndetse n’ubushobozi bw’u Burundi bwo kwakira uwo mubare munini w’impunzi. Muri izi mpunzi harimo 723 zatashye mu cyumweru gishize ziturutse mu nkambi ya Mahama, ibarizwamo impunzi zirenga 60 000, nk’uko byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi, Minema. Imibare y’abiyandikishije bategereje gutaha ku bushake nayo ikomeje kwiyongera, aho igeze ku mpunzi 18 000 ivuye ku mpunzi 10 570 bari bamaze kwiyandikisha kugera ku…

SOMA INKURU

Coovid-19 yakajije umurego mu gihe gito

Ubusesenguzi bwakozwe bwerekanye ko 65% by’abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bapfuye mu minsi 50 ishize gusa, nanone hakagaragara ko 46% by’ubwandu bwose bumaze kugaragara mu Rwanda bwabonetse muri iyo minsi.  Ejo hashize kuwa 18 Mutarama 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yatangarije RBA ku mugoroba wo kuwa 18 Mutarama 2021, yasobanuye ko mu minsi mike ishize, abantu biraye cyane bakadohoka ku ngamba z’ubwirinzi bw’icyorezo bigatuma gifata indi ntera. Yabitangaje nyuma y’uko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Mutarama bimaze gutangazwa. Byaje bikaze cyane ugereranyije n’ibyari byafatiwe mu yaherukaga…

SOMA INKURU

Kigali: Abafite ikibazo cy’ibiribwa barahumurizwa na Leta

Nyuma y’aho ku mugoroba wo Kuri uyu mbere tariki 18 Mutarama 2021 Guverinoma y’u Rwanda itangaje  ko Umujyi wa Kigali ugiye kumara ibyumweru bibiri muri guma mu rugo, Leta yijeje abadafite amikoro n’abasanzwe babona ibibatunga ari uko bakoze, kuzababa hafi babaha ibiribwa. Muri iyi gahunda yo kunganira abaturage bahabwa ibiribwa, urutonde rw’abababaye kurusha abandi rukorwa na komite ziri ku Mudugudu no ku Kagali zikunganirwa na komite zo ku rwego rw’Umurenge. Iy gahunda yo guha inkunga abatishoboye yashyizweho na Perezida Kagame, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho…

SOMA INKURU