Iy gahunda yo guha inkunga abatishoboye yashyizweho na Perezida Kagame, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage muri rusange by’umwihariko abatishoboye.
Mu gihe abatuye mu Mujyi wa Kigali bashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mutarama, Minisitiri w’Ubutetetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko nk’uko byakozwe mu bihe byashize ari nako bizakomeza gukorwa kandi inzego zibishinzwe ziteguye gufasha abaturage.
Minisitiri Prof Shyaka ati “Leta yacu iriteguye, inzego zitandukanye z’igihugu ziriteguye, tuzi ko iyo habayeho guma mu rugo abantu bafite ubushobozi butandukanye. Hari ababa bafite intege nke, hari abafungura ari uko bakoze n’abo bikoma mu nkokora ugasanga ubuzima bwabo burahazahariye cyangwa bakaba banasonza cyane. Ibyo byose rero birateguwe.”
“Ndagira ngo mbwire abadukurikiye bo mu Mujyi wa Kigali rwose hatagira ugira ubwoba bw’amafunguro n’icyamutunga muri ibi byumweru kubera gahunda ya guma mu rugo. Inzego zirahari twateguye uburyo twabikora.”
Minisitiri Prof Shyaka yavuze kandi ko abaturage basabwa gutinya COVID-19 aho gutinya inzara kuko icyorezo gifata abantu bose kitarebye ngo umuntu yaburaye, arahaze cyangwa ni umusirimu.
Yakomeje agira ati “Gusa twagira ngo tubasabe, ikintu gikomeye ni uko batinya COVID-19 aho gutinya inzara, twirinde nicyo gikomeye. COVID-19 ntabwo ari indwara y’abakire, twese twirinde abantu bose biragaragara, ari abo ihitana n’abayirwara ikabazahaza.”
“Turagira ngo ikibazo cy’ibyo kurya ntabe aricyo kiraza ishinga abaturage ahubwo barazwe ishinga no kuvuga ngo iki kiburagasani turakirinda gute. Ikindi nagira ngo nongereho nasaba […] buriya iyo umuntu atubahirije amabwiriza aba yishyira mu kaga ariko nawe umureba ugaceceka aba akagushyiramo.”
NIKUZE NKUSI Diane