Rwamagana: Arashinjwa kwica no gukomeretsa bikomeye

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB” rwatangaje ko mu ijoro ryakeye ryo kuwa 11 Mutarama 2021, rwataye muri yombi Semana Emmanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwica  Rumanzi Egide, akanakomeretsa bikomeye umubyeyi we Mukakalisa Annonciata. Aya mahano yabereye  mu mudugudu w’Umurinzi, uherereye mu murenge wa Munyiginya,  mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. RIB yatangaje ko ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye icyo cyaha gikorwa, ndetse n’abandi bose bakigizemo uruhare. RIB yemeje ko Semana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje. Abagize umuryango wahohotewe bavuga ko Semana wafunzwe yakoze…

SOMA INKURU

Iburasirazuba: Hari abayobozi batungwa agatoki mu kubohoza ubutaka

ImiriUmubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagira uruhare mu gutuma abaturage babohoza ubutaka bwa Leta ndetse na bo ngo harimo ababwibarujeho. Abitangaje mu gihe guhera tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubutaka budafite abo bubaruyeho bwasubijwe leta mu gihe hagitegerejwe ba nyirabwo. Mu Ntara y’Iburasirazuba ubutaka budafite abo bubaruyeho burenga ibihumbi 261 kuri miliyoni zisaga 2 n’ibihumbi 18 z’ubutaka bwose bwabaruwe muri iyi Ntara bingana na 13%. Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko muri ubwo…

SOMA INKURU

Yiyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi

Umwanditsi w’ibitabo Mukagasana Yolande n’abandi bantu babungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashinze umuryango bise “Fondation Yolande Mukagasana” ufite intego zinyuranye zijyanye no kurwanya ihakana n’ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside. “Fondation Yolande Mukagasana” izanita ku kwimakaza ibikorwa by’ubugeni bitandukanye bijyanye n’amateka ya Jenoside, birimo ibinyuze mu ndirimbo, ikinamico na filime. Yolande Mukagasana ni we muyobozi mukuru w’uyu muryango, ndetse yanagize uruhare mu ishingwa ryawo. Yasobanuye ko yagize iki gitekerezo mu rwego rwo gutanga umusansu mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi iracyagaragara…

SOMA INKURU

Ruhango: Ukora ku rwego rwa Dasso yatawe muri yombi

Ku Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, mu murenge wa Ruhango, akagali ka Munini, mu mudugudu wa Gaseke, hafashwe umugabo w’imyaka 37 wo mu Karere ka Ruhango wakoraga mu rwego rw’umutekano ‘DASSO’ yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, mu bihe bitandukanye amufatiranye. Uwo mwana akekwaho gusambanya afite imyaka 17, akaba ari umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bafasha abaturarwanda kwirinda no gukumira Covid-19. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uwo mugabo yafashwe, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza. Yasabye…

SOMA INKURU