Kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, kuri Stade Amahoro habereye umukino wa kabiri wa gicuti wahuje ikipe y’u Rwanda Amavubi n’ikipe ya Congo-Brazzaville, ukaba warangiye Amavubi atsinzwe igitego 1-0, mu mukino wa mbere amakipe yombi akaba yari yanganyije ibitego 2-2.
Iki gitego cyatsinzwe u Rwanda kikaba kinjijwe na Cervelie Ikouma Epoyo n’umutwe ku munota wa cyenda.
Biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, Amavubi azahaguruka i Kigali yerekeza i Douala muri Cameroon ahazabera Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo “CHAN 2020”.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
Rwanda:
Kwizera Olivier, Mutsinzi Ange, Niyomugabo Jean Claude, Usengimana Faustin, Bayisenge Emery, Nsabimana Eric ’Zidane’, Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Lague, Mico Justin, Iradukunda Jean Bertrand na Sugira Ernesté.
Congo-Brazzaville:
Ndzila Pavelh, Ondongo Haria, Rozan Varel, Nsenda Francis, Ikouma Cervelie, Ngoma Nzadu, Mohendiki Brel, Binguila Hardy, Nkounkou Aimé, Bintsouka Archange na Obongo Prince.
IHIRWE Chris