Minisiteri y’ubuzima irashishikariza abaturage kwitabira gahunda y’ikingira kandi bakirinda imyumvire ku ngaruka z’inkingo kuko zikomeza kubaka ubudahangarwa bw’imibiri yabo bityo be kuzagirwaho ingaruka zikomeye na Covid 19 yihinduranyije igahabwa izina rya Omicron. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga, Ministre w’Ubuzima Dr Danniel Ngamije yagaragaje ko imibare y’abandura icyorezo cya Covid 19 by’umwihariko ubwoko bushya bwahawe izina rya Omicron ikomeje kwiyongera n’ubwo imibare y’abaremba n’abahitanwa yo itari hejuru. Minisitiri Ngamije yasobanuye ko ubu bwoko bwiswe Omicron bwandura ku buryo bwihuse cyane kandi ngo hari aho bufite itandukaniro n’ubundi bwoko bwoko bwagiye…
SOMA INKURUYear: 2021
Inzego z’ubuziranenge zasabwe kurushaho kunoza imikorere
Abacuruzi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali barimo abakora ibicuruzwa biva mu nganda, basabye ko inzego zibishinzwe zakurikirana abacuruza ibyiganano bitujuje ubuziranenge, bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse bigasiga isura mbi ibindi bicuruzwa. Abaturage nabo batangaje ko batewe impungenge n’ibicuruzwa bijya ku masoko bitujuje ubuziranenge. Bamwe mu bacuruzi barimo abafite inganda zikora ibinyobwa n’ibiribwa, bavuga ko gutunga ikirango cy’ubuziranenge bituma ibicuruzwa byabo bigira agaciro ku masoko yo mu Rwanda ndetse n’ayo hirya no hino ku isi ndetse abaguzi bakqbigirira icyizere. Ku rundi ruhande ariko hari ibicuruzwa bikomeje kugaragara ku…
SOMA INKURUPerezida Kagame yashimiye inzego z’umutekano k’ubw’ibikorwa byaziranze 2021
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga z’ingabo z’u Rwanda,yashimiye ingabo z’igihugu n’abandi bagize inzego z’umutekano umurava n’ubwitange byabaranze mu bijyanye no kurinda no kurengera abanyarwanda mu mwaka wa 2021;umwaka waranzwe n’imbogamizi zitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga. Mu butumwa bugamije kubifuriza umwaka mwiza, Perezida Kagame wavuze ko igihugu gitewe ishema na bo, yabwiye abagize inzo z’umutekano nubwo habayeho imbogamizi zirimo icyorezo cya covid-19,bageze ku rugero ndetse banarenza ibyo bari bategerejweho, mu bwitonzi buhamye, kutirebaho bonyine ndetse n’ubunyamwuga. Perezida wa Repubulika yashimiye by’umwihariko abagize inzego z’umutekano bari mu butumwa hanze…
SOMA INKURURwanda: Shampiyona y’umupira w’amaguru yasubitswe
Hashingiwe ku miterere y’Icyorezo cya Covid-19 kiri kurushaho gukwirakwira, Shampiyona y’Umupira w’Amaguru n’andi marushanwa ategurwa n’ingaga za siporo byahagaritswe mu gihe cy’iminsi 30. Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru w’abagabo yari yatangiye ku wa 30 Ukwakira, ihagaritswe igeze ku munsi wa 11 aho Kiyovu Sports yari iyoboye n’amanota 24, irusha inota rimwe APR FC ifite Ibirarane bibiri. Muri Volleyball, hari hamaze gukinwa ibyiciro bibiri by’irushanwa ryateguwe na Forzzabet, ibindi bitatu byari kuzakinwa muri Mutarama 2022. Ibikorwa by’imikino byahagaritswe mu gihe hari amakipe menshi yavugwagamo ubwandu bwa Covid-19 arimo Kiyovu…
SOMA INKURUIcyo guverineri Kayitesi yasabye Inama y’Igihugu y’abagore
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abagize Inama y’Igihugu y’Abagore kuba intangarugero mu bikorwa byiza, birinda kubwiriza abandi gukora ibyo badakora. Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukuboza 2021 ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi ibiri yagenewe abagore bo mu Ntara y’Amajyepfo batowe mu Nama y’Igihugu y’Abagore agamije kubategura kwinjira mu nshingano nshya z’ubuyobozi. Yabereye mu Karere ka Huye ahahuriye abagore 63 barimo abatowe muri Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara n’abatowe ku rwego rw’uturere uko ari umunani tugize iyo ntara. Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo,…
SOMA INKURUUbwiyongere budasanzwe bwa covid-19 by’umwihariko muri kigali
Ubwiyongere budasanzwe bwa Covid-19 bukomeje gukaza umurego, aho abantu 2.083 banduye Covid-19 mu masaha 24 ashize, bituma umubare w’abamaze kwandura icyo cyorezo mu minsi irindwi ishize bagera ku 6.373, ijanisha rya 5%. Ntabwo byaherukaga ko umubare w’abandura iki cyorezo ugera ku bantu ibihumbi bibiri, byumvikanisha ubukana bwacyo bumaze hafi ibyumweru bibiri imibare iri hejuru, cyane cyane nyuma y’uko Omicron igeze mu gihugu. Uyu munsi hafashwe ibipimo 22.797, byuzuza ibipimo 128.404 bimaze gufatwa mu minsi irindwi ishize. Mu barwayi bafite Covid-19, abagera ku 1.939 basanzwemo ibimenyetso mu gihe abagera ku 144…
SOMA INKURUHuye: Abangavu babyaye bagasubira ku ishuri bahawe noheri
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, ku bufatanye n’umuryango Ushahidi Network, bwatanze impano ku bakobwa babyaye hanyuma bagasubira ku ishuri. Abazihawe ni abangavu bagera kuri 63 baturutse mu Mirenge inyuranye yo mu Karere ka Huye, impano bashyikirijwe ni kawunga, ibishyimbo, amasabune na cotex. Mike Karangwa washinze Ushahidi Network, ukaba umuryago uhuza urubyiruko hagamijwe guhanahana amakuru mu gufasha abakiri hasi gutera imbere, ari na wo wateye inkunga iki gikorwa, yashishikarije abangavu babyaye bose gusubira mu ishuri. Yagize ati “Ubutumwa muri rusange ni ukubwira abana ngo nimusubire mu ishuri mwige, mutsinde. Uyu munsi twahaye…
SOMA INKURUIburasirazuba: 802 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19
Mu ijoro rya Noheri tariki 25 Ukuboza 2021, mu Ntara y’Iburasirazuba hafashwe abantu 802 barenze ku mabwiriza atandukanye yo kwirinda COVID-19. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko muri aba bafashwe harimo 59 bafatiwe mu tubari barenzengeje amasaha, uretse ko ngo hari n’abacitse abagenzuraga iyubahirizwa ry’amabwiriza. Hari kandi 361 bafashwe batambaye agapfukamunwa, 218 barengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo, 164 bazira kudahana intera, hafashwe kandi moto ebyiri n’amagare atatu. Abantu 243 ni bo baciwe amande angana na 789,000Frs. CIP Hamdoun Twizeyimana avuga ko…
SOMA INKURUHakomeje kugaragara ibura rya mudasobwa ku isoko mpuzamahanga
Bamwe mu batumiza bakanacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa n’ibindi bijyana nazo, baravuga ko ku isoko mpuzamahanga hagaragaye ikibazo cy’ibura ryazo. Ibi ngo bishingiye ku igabanuka ry’amabuye y’agaciro ku isoko mpuzamaanga, aho igiciro cy’amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda nka gasegereti cyazamutse kiva ku madorali bihumbi 21,000 kigera ku bihumbi 35,000 by’amadorali ku kilo. Nzaramba Theodore, umuyobozi wa Kompanyi Dreams Computer Ltd itumiza ikanacuruza mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bijyana nazo, avuga ko ibiciro byazo byazamutse cyane agereranyije n’uko byari bihagaze mbere yuko icyorezo cya COVID-19 cyaduka ku isi. Yagize ati “Aba bacuruzi…
SOMA INKURUUbushakashatsi ku mateka intwaro yo kurwanya abapfobya jenoside yakorewe abatutsi- Dr Helene Dumas
Inzobere mu mateka, Dr Helene Dumas avuga ko ubushakashatsi ku mateka ari intwaro ikomeye izafasha kurwanya abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi. Mu kiganiro kirambuye yahaye RBA, Dr Helene Dumas wagiye yitabazwa kenshi nk’impuguke mu manza za jenoside yakorewe abatutsi zaburanishirijwe mu Bufaransa, yatangiye agaragaza ko nta ruhare ruto rubaho muri jenoside. Yagize ati “Mu kazi nkora nk’umunyamateka nagerageje cyane kwitarura ibitekerezo byo gushyira ibyiciro mu bantu bakurikiranwaho jenoside, mbese nko kuvuga ngo hari abicanyi bagize uruhare runini cyangwa se ruto. Njye nashatse kwerekana ko abagiye bose mu mugambi wa jenoside…
SOMA INKURU