Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, nibwo Rusesabagina Paul yasubiye kuburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku bijyanye n’iyongerwa ry’iminsi yo gufungwa by’agateganyo, dore ko iminsi 30 y’agateganyo yari yakatiwe yarangiye, iburanisha rikaba ryatangiye asomerwa umwirondoro we, ariko yemeje ko nyuma y’uko ahunze akishyira mu maboko y’Umuryango w’abibumbye yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda agahabwa ubw’u Bubiligi. Me Rugaza David umwe mu bunganira Rusesabagina, yamwunganiye avuga ko mbere y’umwaka wa 1999, itegeko ritemereraga abantu kugira ubwenegihugu bubiri, bityo kuba yari yarahawe ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yahise atakaza Ubw’u Rwanda bityo akaba asaba urukiko ko rwamukosorera umwirondoro.…
SOMA INKURUYear: 2020
Bagizweho ingaruka zikomeye biturutse ku cyenewabo mu tubari twahindutse resitora
Nyuma y’aho Covid-19 igeze mu Rwanda, utubari ntitwemerewe gukora kugeza ubu, udukora natwo ni utwashyizemo ibiribwa, ariko usanga akenshi ba nyiri utubari baragabanyije abakozi basigarana bake, aho binavugwa ko abenshi basigaye bikorera bo ubwabo, bakoresha abana babo ndetse n’abo mu miryango yabo, hagamijwe guhangana n’ingaruka za Covid-19. Uku kugabanya abakozi mu tubari twongewemo resitora ndetse hakiyongeraho ikimenyane gihetse icyenewabo, bamwe mu bakoragamo batangaza ko bashaririwe n’ubuzima, aho bamwe badatinya gutangaza ko nta cyizere cy’ejo hazaza bagifite. Uwizeye Alicia utuye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, wakoraga…
SOMA INKURUCovid-19 yatumye abafite amazu atunganyirizwamo imyenda barira ayo kwarika
Nyuma y’aho u Rwanda rugenda rurushaho gutera imbere usanga hirya no hino by’umwihariko mu mujyi wa Kigali hagaragara amazu atunganyirizwamo imyenda ” Dry cleaner”, akaba ari muri urwo rwego hifujwe kumenya niba Covid-19 yaragize ingaruka ku mikorere yabo nk’uko bigaragara mu bikorwa by’ubucuruzi binyuranye. Akaba ari rwego habayeho kwegera Mukamusonera Maria umubyeyi w’imyaka 65, utuye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Nyarugunga, akagali ka Nonko, ufite inzu itunganyirizwamo imyenda (Dry cleaner), atangaza ko Covid-19 yagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwe, ngo kuko ari mu nzira zo gufunga imiryango. Ati ”…
SOMA INKURUIngaruka za Covid-19 ntizasize abadozi
Hirya no hino mu Rwanda uhasanga abagore n’abakobwa bakora akazi ko kudoda batari bake, ndetse bakabikora ari umwuga ubatunze n’imiryango yabo, ariko batangaza ko Covid-19 itabasize kuko yahungabanyije bikomeye imikorere yabo, ibi bikaba bitangazwa n’abagore bakorera Nyabugogo ahazwi nko ku muteremuko, mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge. Nyiramana Verediyana utuye mu murenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, yatangaje ko amaze imyaka 10 akora umwuga w’ubudozi, ukaba waramufashije kwiteza imbere, ukamuvana mu bukode ukamutuza iwe, ariko ngo Covid-19 yamuteje ibihombo byamuviramo na cyamunara. Ati ” Njye rwose natangiye kudoda nkiri…
SOMA INKURUUmuburo ku iruka rya Nyiragongo
Abahanga mu by’ibirunga baraburira ko ikiyaga cy’umuriro w’amazuku kiri kuzura ku kigero giteye ubwoba ku kirunga cya Nyiragongo, kiri hafi y’umujyi wa Goma muri DR Congo. Mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2002, amazuku yisutse hanze ya Nyiragongo atembera mu mujyi wa Goma no mu kiyaga cya Kivu, hapfuye abagera kuri 250, na Goma yangirika ku kigero cya 20%. Itsinda ry’abahanga bahora bareba ibya Nyiragongo baburiye ko “uyu muriro w’amazuku ushobora guturika ukava mu gasongero k’iki kirunga nanone” nk’uko bivugwa na Science Magazine. Prof Dario Tedesco wo muri iri…
SOMA INKURURwanda: Hemejwe ihingwa ry’urumogi mu rwego rw’ubuvuzi
Leta y’u Rwanda yemeje guhinga no kohereza “urumogi” mu mahanga ku mpamvu z’ubuvuzi no kubona inyungu y’amafaranga nk’uko byatangajwe. Inama y’abaminisitiri yo ku wa kabiri yemeje ibyerekeye “ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi”. Ikigo cya leta gishinzwe iterambere mu Rwanda “RDB”, cyasohoye itangazo rivuga ko u Rwanda ruzatangira kwakira abahatanira guhabwa uburenganzira muri iryo shoramari. Kuruhinga bizakorwa mu buryo butavuguruza amategeko ahana ikoreshwa ryarwo nk’ikiyobyabwenge. Minisitiri w’ubuzima yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko kimwe muri ibyo bihingwa ari ikitwa ‘cannabis’ gisanzwe kizwi nk’urumogi. U Rwanda rubaye igihugu…
SOMA INKURUIgihe amashuri azatangirira cyamenyekanye nyuma y’igihe kitari gito Covid-19 iyafungishije
Nk’uko byari byatangajwe b’inama y’abaminisitiri ko amashuri agiye gutangira ariko bigakorwa mu byiciro, ni muri urwo rwego Minisiteri y’Uburezi “MINEDUC”yashyize ahabona ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye, aho icyiciro cya mbere kizatangira kwiga ku itariki ya 02 Ugushyingo 2020, igikurikiyeho kigatangira ku itariki ya 23 Ugushyingo nk’uko ingengabihe y’amashuri iteganyijwe ibigaragaza. Itangazo ryashyizwe ahabona na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira rigaragaza ko ku itariki ya 2 Ugushyingo 2020, hazatangira igihembwe cya kabiri, hatangire abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu. Hiyongeraho n’abanyeshuri…
SOMA INKURUAbapolisi b’u Rwanda berekeje mu butumwa bw’amahoro
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukwakira 2020, itsinda ry’abapolisi 176 riyobowe na Chief Superintendent Carlos Kabayiza, ryagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo. Aba bapolisi boherejwe gusimbura abandi bapolisi b’u Rwanda bari bamazeyo amezi 18. Aba bapolisi 176 bagizwe na 20% b’abagore, bari bamaze iminsi bari mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Gishari “PTS-Gishari”. Mu kiganiro bagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda, abasaba…
SOMA INKURUKayonza: Abaturage baratabaza nyuma yo gushinja ubuyobozi kubarangarana
Abaturage bo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Murama baturiye igice gicukurwamo amabuye y’agaciro, inzu zabo zarangiritse abandi bavuga ko badasinzira bitewe n’intambi zituritswa iyo bari gucukura amabuye y’agaciro, aho bavuga ko ubuyobozi bwabarangaranye kuko ikibazo cyabo kimaze imyaka irenga icumi ntacyo gikorwaho. Ni ikibazo gifitwe n’abaturage bo mu Mudugudu wa Gahengeri mu Kagari ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama. Ni agace kamaze imyaka myinshi gacukurwamo amabuye y’agaciro, aho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 haje no gutuzwa abaturage banahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo. Bamwe mu baturage baganiriye na…
SOMA INKURUTanzania: Perezida Magufuli yihanangirije abashinwa bitwaza Covid-19
Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yikomye Ikigo cy’Abashinwa cya Hainan Limited cyubakaga umuhanda muri iki gihugu kubera kudindiza imirimo, akibwira ko impamvu bitwaje z’icyorezo cya Covid-19 zitumvikana. Perezida Magufuli yakunze kumvikana abwira Abanya-Tanzania ko Covid-19 nta ndwara iyirimo yatuma bahagarika ibikorwa byabo bya buri munsi, ndetse kuri ubu yabwiye aba banyamahanga ko iki cyorezo kitari gikwiye kuba impamvu yatuma bakerereza imirimo yo kubaka umuhanda. Ibi Magufuli yabigarutse ubwo yasuraga ibikorwa byo kubaka uyu muhanda agamije kureba aho bigeze. Asa nutishimye, yavuze ko impamvu ya Coronavirus itangwa n’iki kigo…
SOMA INKURU