Covid-19: Imbarutso kuri bamwe yo kwisanga mu ihurizo ry’ubuzima

Nubwo Covid-19 yatangiye kumvikana ku isi  mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 mu gihugu cy’Ubushinwa, hari bamwe badatinya kuvuga ko bumvaga ko ari indwara y’abazungu, itazigera igera  muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda, cyane ko hari ibyorezo byinshi byagiye byirindwa ndetse byari no mu bihugu by’abaturanyi, ariko bigakumirwa, kuri bo umunsi Covid-19 yageze mu Rwanda byabaye intangiriro yo guhangana n’ihurizo rikomeye ry’ubuzima, aho hari n’abo iki cyorezo cyashoye mu bwihebe. Ubwo ikinyamakuru umuringanews.com cyasuraga umuryango wa Mukantwari Letitia ugizwe n’abantu umunani, utuye mu Mudugudu Birama, Akagali ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara,…

SOMA INKURU

Burundi: Hakomeje gutahurwa abantu bishwe

Abaturage bo muri Zone ya Cibitoke ho mu Burundi bakomeje kwibazwa ikihishe inyuma y’imirambo ikomeje kugaragara mu nkengero z’umugezi wa Rusizi, nyuma yuko kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020 hatoraguwe imirambo y’abantu 2 batamenyekanye. Iyi mirambo uko ari ibiri, umwe w’umugabo n’undi w’umugore, yabonwe n’abantu bitambukiraga ku muhanda wa 6 munsi y’agasozi ka Kagazi, zone ya Cibitoke, muri Komini Rugombo, ho mu Ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi. Nubwo hatamenyekanye ba nyiri iyo mirambo, mu gihe ubuyobozi bwahise bumenyeshwa aya makuru, bivugwa ko bwahise butegeka…

SOMA INKURU

Abadepite batangiye igikorwa cyo gusura abaturage, ahazibandwa ku kurwanya COVID-19

Kuva kuri uyu wa 2 kugeza kuya 8 Ugushyingo 2020, abadepite bari mu ngendo rusange mu Gihugu hose zigamije kumenya no kugenzura uko ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza bihagaze muri iki gihe Igihugu gihanganye n’icyorezo cya Covid-19. Izi ngendo zizafasha Abadepite kumenya no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kubaka no kongera ibyumba by’amashuri n’imigendekere y’igihe cy’ihinga cy’umwaka wa 2020/2021 (Igihembwe A). Abadepite kandi bazagenzura bimwe mu bikorwa n’imishinga y’iterambere, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) bagaragaje ko byadindiye cyangwa bicunzwe…

SOMA INKURU

Hari abafashe ihame ry’uburinganire nabi-Mme Rwabuhihi

Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda “GMO”, Rose Rwabuhihi, yatangaje uburinganire  bivuga amahirwe angana ku mugore n’umugabo, ku mukobwa n’umuhungu. Ibi Rwabuhihi yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri RBA ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2020 kibandaga ku ruhare rw’Inzego z’ibanze zifite mu kwimakaza ihame ry’Uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Rose Rwabuhihi yagize ati “Kenshi iyo abantu bavuga ihame ry’uburinganire batekereza umugore. Ubundi bireba buri wese ngo agire amahirwe kimwe na mugenzi we, ari imirimo, ari amashuri buri wese abe abifiteho uburenganzira, buri wese agira amahirwe, ni…

SOMA INKURU

Uwabuze uwe igihe ataramushyingura aba afite ikibazo ajyendana-Min Busingye

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2020, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri igera ku 140 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe i Nyamirambo- Kivugiza iheruka kuboneka mu rugo rw’uwitwa Simbizi François ahitwa, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnson wari waje muri uyu muhango yatangaje ko  hakiri ibigomba gukorwa kugira ngo ubutabera bwuzure, kuko igihe cyose uwabuze uwe atari yamushyingura hari ikibazo agendana na cyo. Ati “Tugomba gukomeza gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa; bikaba umuhigo wa buri wese ufite…

SOMA INKURU

Covid-19 yatumye abura ibyo yamenyereye ata umugore

Usanga hari abadatinya kwemeza ko ibihe bya ‘guma mu rugo’ byabyukije kamere z’abashakanye zari zihishe ahantu,  kubera amasaha menshi bamaranaga bityo kwihangana no kwimunyamunya bikananirana, aho hari abadatinya kuvuga Covid-19 uretse kujegajeza ubukungu bw’isi, yanibasiye ingo z’abatari bake, aho utari uzi imico ya mugenzi we yayimenye muri kiriya gihe, n’aho ingo zajegajegaga zahuhutse. Mutuyimana Agnes, utuye mu murenge wa Nyaruguga, yatangaje ko muri ibi bihe bya Covid19 umugabo yamutaye arigendera, yemeje ko bari basanzwe babanye nabi, aho yamukubitaga bikomeye, hejuru y’ibyo akamufata ku ngufu kandi nta kintu amariye urugo, uretse…

SOMA INKURU

Ihohoterwa yakorewe mu bihe bya Covid-19 ryamuviriyemo gutakaza umwana

Muri ibi bihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 u Rwanda rurimo, hari abagore bakorewe ihohoterwa rikomeye, nubwo inzego zinyuranye za leta zihora zikangurira abaturarwanda by’umwihariko abashakanye kwirinda ibikorwa byose biganisha ku ihohoterwa. Ariko nubwo bimeze gutya uwitwa Bamutake Furaha mu bihe bya guma mu rugo yakorewe ihohoterwa rikomeye n’umugabo we binamuviramo kubura imfura ye. Bamutake Furaha utuye mu murenge wa Masaka, akarere ka Kicukiro, yatangaje ko  mu bihe bya ‘guma mu rugo’ Covid-19 ikigera mu Rwanda habayeho ihohoterwa cyane, akaba yeremeje ko umugabo yamukubise atwite inda y’ imfura yabo…

SOMA INKURU

Icyihishe inyuma y’ihohoterwa rikorerwa abagore muri iki gihe cya Covid-19

Kuva tariki 14 Werurwe 2020 Covid-19 yagera mu Rwanda, habayeho impinduka zinyuramo z’ubuzima, muri zo harimo ubwiyongere bw’ihohoterwa rikorerwa abagore, akaba ari nacyo kibazo bamwe mu bagore bo mu murenge wa Gikondo, mu karere ka Kicukiro, bafite. Nyinawajambo Matilida yatangaje ko mu gihe cya ‘guma mu rugo’ yarushijeho guhohoterwa, umugabo aramukubita kandi ijoro ryagera agafatwa ku ngufu, ariko ubu byageze ku rundi rwego kuko yanamukomerekeje mu isura. Ati ” Umugabo arankubita, akantoteza bikomeye, iyo ngiye gupagasa aba yumva hari aho namwikinze nkarya, nkanywa, ngahura n’abagabo mu gasozi. Mu gihe cya…

SOMA INKURU

Ingaruka za Covid-19 zabashoye gukora mu tubari zibavanye mu ishuri

Nubwo bizwi neza ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, amezi akaba yihiritse asaga arindwi, zimwe muri serivisi zahagaze harimo utubari ariko ntibibuza ko hirya no hino muri Kigali uhasanga utubari dukora ariko twarashyizemo ibiryo. Akaba ari muri urwo rwego hasuwe akabari kanatanga ibiryo kari mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kanombe, bamwe mu bakozi bagakoramo harimo abakobwa babiri biyemerera ko ari abanyeshuri, ariko urugendo rw’amasomo yabo rwarangiriye muri ako kazi, ko gahunda yo gusubira ku ishuri bo ntayo bafite. Nzamukosha Lydia umukobwa w’imyaka 18, utarashatse gutangaza umurenge…

SOMA INKURU

Abiyitiriraga polisi batawe muri yombi

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abayiyitiriraga bagatekera abaturage umutwe, batanga impushya zo gutwara imodoka za burundu z’inkorano. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangaje ki hari abantu bashaka amaramuko banyuze mu nzira zitemewe, bakoresheje uburiganya, biyitirira inzego badakorera cyangwa badafitiye ububasha bwo kwiyitirira ndetse bakanahimba inyandiko zitangwa n’inzego zizwi. Akaba yashimangiye ko bizwi ko Polisi y’u Rwanda ari rwo rwego rwonyine rwemewe gutanga impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. Yagize ati “Ubutumwa Polisi itanga ni uko ari abafashwe,  yaba abakoresha…

SOMA INKURU