Perezida wa Rayon Sports yabeshyuje ibihuha bimaze iminsi bicaracara

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko bamwe mu bari gukwirakwiza ibihuha by’uko Rayon Sports igiye kugurisha Kimenyi Yves na Yannick Bizimana bagomba kwitegura kwerekana uko bakoresheje umutungo w’ikipe mu myaka yashize. Munyakazi ntiyigeze ahishura abagize uruhare mu gukwirakwiza ibi bihuha gusa yaciye amarenga ko ari abahoze bayobora Rayon Sports kuko yongeyeho ko bagomba kwitegura kugaragaza uko bakoresheje umutungo w’ikipe kandi ngo si kera. Perezida Sadate kuri Twitter ye yagize ati “Mperutse kumva Inkuru z’impuha ko tugiye gutanga Kimenyi na Yannick … abavuga ibi ni ba bandi bashaka kuturangaza, icyo…

SOMA INKURU

Nyuma y’ibitero, yakatiwe igihano cy’urupfu

Umwarimu muri kaminuza, akaba umuhungu w’umu ofisiye mu gipolisi cya Somaliya, yahamijwe icyaha cyo kuyobora ibikorwa bya al-Shabab i Mogadishu igihe cy’imyaka myinshi. Urukiko rwa gisirikare i Mogadishu rwahanishije Mohamed Haji Ahmed igihano cy’urupfu. Abashinjacyaha bashakaga kurega Ahmed ibyaha bifitanye isano n’urupfu rw’abantu barenga 180. Cyakora yaje guhamwa n’ibyaha by’ubwicanyi bwahitanye abasirikare batatu bari bafite ipeti rya jenerali, umupolisi wo ku rwego rwa kapolali hamwe n’uwari wungirije avoka mukuru. Muri videwo yasohowe n’urukiko, Ahmed yemeye icyaha cyo kuyobora ibikorwa bya al-Shabab i Mogadishu. Yavuze ko nyuma ya operasiyo, abakuru ba…

SOMA INKURU