Icyegeranyo cya Covid-19 mu Rwanda no ku isi


Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukuboza 2020, habonetse abarwayi bashya 14 b’icyorezo cya  Koronavirusi (COVID-19) n’abakize 28, bituma umubare w’abamaze gukira ugera ku 5,544 bangana na 93.2% by’abarwayi bamaze gutahurwa mu Rwanda kuva muri Werurwe.

Abarwayi bashya barimo bane batahuwe mu Mujyi wa Kigali, ikenda babonetse mu Karere ka Musanze, n’undi umwe wabonetse mu Karere ka Rubavu.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ihagarike ubwandu bushya bwagaragaye ko bwiganje muri za gereza no mu nkambi z’impunzi mu bice bitandukanye.

Kugeza ubu abarwayi bamaze gutahurwaho COVID-19 mu Gihugu bageze ku 5,934. Abasigaye bakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 355, mu gihe abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bageze kuri 49 bangana na 0.8%.

Kuri uyu wa kabiri hafashwe ibipimo 2,820, bituma umubare w’ibimaze gufatwa guhera muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yatahurwaga mu Rwanda bigera ku 629,131.

Muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bamaze kurenga miriyoni ebyiri n’ibihumbi 171.7, barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 841 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 51.9 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 64 barimo abasaga  miriyoni 44.2 bakize n’abapfuye barenga miriyoni imwe n’ibihumbi 484.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.