Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukuboza 2020, habonetse abarwayi bashya 14 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) n’abakize 28, bituma umubare w’abamaze gukira ugera ku 5,544 bangana na 93.2% by’abarwayi bamaze gutahurwa mu Rwanda kuva muri Werurwe. Abarwayi bashya barimo bane batahuwe mu Mujyi wa Kigali, ikenda babonetse mu Karere ka Musanze, n’undi umwe wabonetse mu Karere ka Rubavu. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ihagarike ubwandu bushya bwagaragaye ko bwiganje muri za gereza no mu nkambi z’impunzi mu bice bitandukanye. Kugeza ubu abarwayi bamaze gutahurwaho COVID-19…
SOMA INKURUDay: December 2, 2020
Herekanywe abagabo bakekwaho ibyaha binyuranye bifashishije inyandiko mpimbano
Ejo hashize Kuwa Kabiri tariki ya 01 Ukuboza Polisi y’u Rwanda yerekanye Rwabukwisi Albert ukekwaho kuba yakoraga inyandiko mpimbano yifashishije kashe 47 z’ibigo bitandukanye bya Leta ibyigenga n’amabanki. Yafatanwe n’abandi bantu babiri ari bo Ndagano Fardjallah Kazimbaya na Kalisa Ismael, aba barakekwaho ubufatanye na Rwabukwisi mu gukora urushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, bakaba banarufatanywe. Ubwo berekwaga itangazamakuru ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali Rwabukwisi Albert, yari kumwe na Ndagano Fardjallah Kazimbaya ndetse na Kalisa Ismael. Ndagano Fardjallah Kazimbaya yasabwe na mushiki we, Uwase Sharifa Kazimbaya uba muri…
SOMA INKURUIcyo Perezida Kagame asaba abanyafurika
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye Abanyafurika kurenga gutekereza ku by’aka kanya, bagakusanya ubushobozi n’ibitekerezo bishya byihutisha iterambere abaturage b’Afurika bakeneye. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukuboza 2020, mu ijambo yagejeje ku Ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga ryizihizaga isabukuru y’imyaka 10 rimaze rigaragaza ubufatanye mu guharanira iterambere ry’Afurika. Yavuze ko mu myaka ishize Ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga ryagiye rihuriza hamwe ibihumbi by’ abantu bahuje imyumvire, b’abizerwa, bagize uruhare mu guhindura Umugabane w’Afurika mu bihe bitandukanye. Yashimangiye ko muri uyu mwaka iryo huriro,…
SOMA INKURU