Abadepite batangiye igikorwa cyo gusura abaturage, ahazibandwa ku kurwanya COVID-19

Kuva kuri uyu wa 2 kugeza kuya 8 Ugushyingo 2020, abadepite bari mu ngendo rusange mu Gihugu hose zigamije kumenya no kugenzura uko ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza bihagaze muri iki gihe Igihugu gihanganye n’icyorezo cya Covid-19. Izi ngendo zizafasha Abadepite kumenya no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kubaka no kongera ibyumba by’amashuri n’imigendekere y’igihe cy’ihinga cy’umwaka wa 2020/2021 (Igihembwe A). Abadepite kandi bazagenzura bimwe mu bikorwa n’imishinga y’iterambere, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) bagaragaje ko byadindiye cyangwa bicunzwe…

SOMA INKURU

Hari abafashe ihame ry’uburinganire nabi-Mme Rwabuhihi

Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda “GMO”, Rose Rwabuhihi, yatangaje uburinganire  bivuga amahirwe angana ku mugore n’umugabo, ku mukobwa n’umuhungu. Ibi Rwabuhihi yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri RBA ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2020 kibandaga ku ruhare rw’Inzego z’ibanze zifite mu kwimakaza ihame ry’Uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Rose Rwabuhihi yagize ati “Kenshi iyo abantu bavuga ihame ry’uburinganire batekereza umugore. Ubundi bireba buri wese ngo agire amahirwe kimwe na mugenzi we, ari imirimo, ari amashuri buri wese abe abifiteho uburenganzira, buri wese agira amahirwe, ni…

SOMA INKURU

Uwabuze uwe igihe ataramushyingura aba afite ikibazo ajyendana-Min Busingye

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2020, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri igera ku 140 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe i Nyamirambo- Kivugiza iheruka kuboneka mu rugo rw’uwitwa Simbizi François ahitwa, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnson wari waje muri uyu muhango yatangaje ko  hakiri ibigomba gukorwa kugira ngo ubutabera bwuzure, kuko igihe cyose uwabuze uwe atari yamushyingura hari ikibazo agendana na cyo. Ati “Tugomba gukomeza gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa; bikaba umuhigo wa buri wese ufite…

SOMA INKURU