Covid-19 yatumye abura ibyo yamenyereye ata umugore

Usanga hari abadatinya kwemeza ko ibihe bya ‘guma mu rugo’ byabyukije kamere z’abashakanye zari zihishe ahantu,  kubera amasaha menshi bamaranaga bityo kwihangana no kwimunyamunya bikananirana, aho hari abadatinya kuvuga Covid-19 uretse kujegajeza ubukungu bw’isi, yanibasiye ingo z’abatari bake, aho utari uzi imico ya mugenzi we yayimenye muri kiriya gihe, n’aho ingo zajegajegaga zahuhutse. Mutuyimana Agnes, utuye mu murenge wa Nyaruguga, yatangaje ko muri ibi bihe bya Covid19 umugabo yamutaye arigendera, yemeje ko bari basanzwe babanye nabi, aho yamukubitaga bikomeye, hejuru y’ibyo akamufata ku ngufu kandi nta kintu amariye urugo, uretse…

SOMA INKURU

Ihohoterwa yakorewe mu bihe bya Covid-19 ryamuviriyemo gutakaza umwana

Muri ibi bihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 u Rwanda rurimo, hari abagore bakorewe ihohoterwa rikomeye, nubwo inzego zinyuranye za leta zihora zikangurira abaturarwanda by’umwihariko abashakanye kwirinda ibikorwa byose biganisha ku ihohoterwa. Ariko nubwo bimeze gutya uwitwa Bamutake Furaha mu bihe bya guma mu rugo yakorewe ihohoterwa rikomeye n’umugabo we binamuviramo kubura imfura ye. Bamutake Furaha utuye mu murenge wa Masaka, akarere ka Kicukiro, yatangaje ko  mu bihe bya ‘guma mu rugo’ Covid-19 ikigera mu Rwanda habayeho ihohoterwa cyane, akaba yeremeje ko umugabo yamukubise atwite inda y’ imfura yabo…

SOMA INKURU