Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abayiyitiriraga bagatekera abaturage umutwe, batanga impushya zo gutwara imodoka za burundu z’inkorano. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangaje ki hari abantu bashaka amaramuko banyuze mu nzira zitemewe, bakoresheje uburiganya, biyitirira inzego badakorera cyangwa badafitiye ububasha bwo kwiyitirira ndetse bakanahimba inyandiko zitangwa n’inzego zizwi. Akaba yashimangiye ko bizwi ko Polisi y’u Rwanda ari rwo rwego rwonyine rwemewe gutanga impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. Yagize ati “Ubutumwa Polisi itanga ni uko ari abafashwe, yaba abakoresha…
SOMA INKURUDay: October 20, 2020
Rusesabagina yihakanye yivuye inyuma uwo ari we
Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, nibwo Rusesabagina Paul yasubiye kuburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku bijyanye n’iyongerwa ry’iminsi yo gufungwa by’agateganyo, dore ko iminsi 30 y’agateganyo yari yakatiwe yarangiye, iburanisha rikaba ryatangiye asomerwa umwirondoro we, ariko yemeje ko nyuma y’uko ahunze akishyira mu maboko y’Umuryango w’abibumbye yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda agahabwa ubw’u Bubiligi. Me Rugaza David umwe mu bunganira Rusesabagina, yamwunganiye avuga ko mbere y’umwaka wa 1999, itegeko ritemereraga abantu kugira ubwenegihugu bubiri, bityo kuba yari yarahawe ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yahise atakaza Ubw’u Rwanda bityo akaba asaba urukiko ko rwamukosorera umwirondoro.…
SOMA INKURU