Bagizweho ingaruka zikomeye biturutse ku cyenewabo mu tubari twahindutse resitora

Nyuma y’aho Covid-19 igeze mu Rwanda, utubari ntitwemerewe gukora kugeza ubu, udukora natwo ni utwashyizemo ibiribwa, ariko usanga akenshi ba nyiri utubari baragabanyije abakozi basigarana bake, aho binavugwa ko abenshi basigaye bikorera bo ubwabo, bakoresha abana babo ndetse n’abo mu miryango yabo, hagamijwe guhangana n’ingaruka za Covid-19. Uku kugabanya abakozi mu tubari twongewemo resitora ndetse hakiyongeraho ikimenyane gihetse icyenewabo, bamwe mu bakoragamo batangaza ko bashaririwe n’ubuzima, aho bamwe badatinya gutangaza ko nta cyizere cy’ejo hazaza bagifite. Uwizeye Alicia utuye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, wakoraga…

SOMA INKURU

Covid-19 yatumye abafite amazu atunganyirizwamo imyenda barira ayo kwarika

Nyuma y’aho u Rwanda rugenda rurushaho gutera imbere usanga hirya no hino by’umwihariko mu mujyi wa Kigali hagaragara amazu atunganyirizwamo imyenda ” Dry cleaner”, akaba ari muri urwo rwego hifujwe kumenya niba Covid-19 yaragize ingaruka ku mikorere yabo nk’uko bigaragara mu bikorwa by’ubucuruzi binyuranye. Akaba ari rwego habayeho kwegera Mukamusonera Maria umubyeyi w’imyaka 65,  utuye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Nyarugunga, akagali ka Nonko, ufite inzu itunganyirizwamo imyenda (Dry cleaner), atangaza ko Covid-19 yagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwe, ngo kuko ari mu nzira zo gufunga imiryango. Ati  ”…

SOMA INKURU