Ingaruka za Covid-19 ntizasize abadozi


Hirya no hino mu Rwanda uhasanga abagore n’abakobwa bakora akazi ko kudoda batari bake, ndetse bakabikora ari umwuga ubatunze n’imiryango yabo, ariko batangaza ko Covid-19 itabasize kuko yahungabanyije bikomeye imikorere yabo, ibi bikaba bitangazwa n’abagore bakorera Nyabugogo ahazwi nko ku muteremuko, mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge.

Nyiramana Verediyana utuye mu murenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, yatangaje ko amaze imyaka 10 akora umwuga w’ubudozi, ukaba waramufashije kwiteza imbere, ukamuvana mu bukode ukamutuza iwe, ariko ngo Covid-19 yamuteje ibihombo byamuviramo na cyamunara.

Ati ” Njye rwose natangiye kudoda nkiri inkumi, ariko ubu mbyaye gatatu, uyu mwuga waramfashije cyane kuko wanteje imbere, ariko Covid-19 yatumye njya mu bihombo bikomeye, kuko nari nafashe ideni ndangura ibitenge n’ibitambaro, kuko nari nabonye isoko ku bantu bacuruza imyenda ikorerwa mu Rwanda, twari twemeranyijwe ko bazajya bishyura umwenda urangiye”.

Nyiramana yemeza ko yari yishimiye isoko kuko yabonaga rigiye kurushaho kumuteza imbere, hejuru y’ibiraka abona hakajyaho na biriya byizewe, akaba yari yafashe inguzanyo ya miliyoni ebyiri mu kwezi kwa kabiri mbere gato y’uko Covid-19 igera mu Rwanda, ngo ariko iki cyorezo cyahagaritse icyo cyiraka bitunguranye, ndetse n’abakiriya yajyaga abona baragabanuka cyane, aho yemeza ko amafaranga abona ashirira mu guhaha kuko aba ari make cyane, ngo kugeza ubu akaba ahangayikishijwe cyane n’inguzanyo yafashe atari kubasha kwishyura, byanamuviramo kubura inzu ye kuko yayitanzeho ingwate.

Ku bijyanye n’ikigega cy’ingoboka cyashyiriweho abacuruzi bahuye n’ibihombo byatewe na Covid-19, Nyiramana yatangaje ko yagannye Umurenge Sacco nk’uko yari yabibwiwe, ngo ariko bamusobanuriye ko nta yandi mafaranga ashobora guhabwa mu gihe afite ideni binagaragara ko yananiwe kuryishyura.

Si Nyiramana gusa wagizweho ingaruka za Covid-19 mu kazi ke, kuko Uwimpuhwe Therese nawe ukora umwuga w’ubudozi, akaba ari umubyeyi w’abana batanu utuye mu kagali ka Gatunga, umurenge wa Nduba, akarere ka Gasabo, aho ashimangira ko akazi k’ubudozi ubu gasa nk’akahagaze, ngo no kubona amafaranga atunga umuryango biba bigoranye, ubu akaba ahangayitse cyane yibaza aho azakura amafaranga yo gusubiza abana be ku ishuri.

Ati ” Ni njye ukora gusa, umugabo wanjye nta kazi afite bamwirukanye muri ibi bihe bya Covid-19, ubu mpangayikishijwe cyane n’imibereho y’abana banjye ndetse n’uko bazasubira ku ishuri”.

Uwimpuhwe akomeza atangaza ko yamenye ko hari amafaranga ahabwa abagore bahuye n’ibihombo ngo ariko yatunguwe no kubwirwa ko urutonde rwarangiye ndetse rwanoherejwe ku karere ndetse icyiciro cya mbere bamaze kuyahabwa.

Ku ruhande rw’umuyobozi w’ishami ry’iterambere n’imibereho myiza mu karere ka Gasabo, Rwikangura Jean yatangaje ko urutonde rw’abagore bagomba gufashwa rwamaze gutangwa ruturutse mu nzego z’ibanze, ko utaribonyeho ashobora kuba yararangaye cyangwa bitaramenyekanye uko bikwiriye.

Ati  ” Umuterankunga yasabye abantu 20,000 bo mu Mujyi wa Kigali bo guhabwa inkunga bagizweho ingaruka na Covid-19, ariko gutoranya abahabwa amafaranga habagaho gutoranya abababaye kurusha abandi, kuko uriya mubare ni muto cyane ugereranyije n’imiterere y’uyu mujyi ndetse n’abayikeneye, ubwo abatarafashwe bihangane kuko bose ntibyari kwemera ».

Uyu muyobozi yashimangiye ko hari abatangiye guhabwa aya mafaranga, anemeza ko abantu bose batabyishimira kuko buri wese aba ayakeneye.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.