Abapolisi b’u Rwanda berekeje mu butumwa bw’amahoro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukwakira 2020, itsinda ry’abapolisi 176 riyobowe na Chief Superintendent Carlos Kabayiza, ryagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo. Aba bapolisi boherejwe gusimbura abandi bapolisi b’u Rwanda bari bamazeyo amezi 18. Aba bapolisi 176 bagizwe na 20% b’abagore, bari bamaze iminsi bari mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Gishari “PTS-Gishari”. Mu kiganiro bagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza,  yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda, abasaba…

SOMA INKURU

Kayonza: Abaturage baratabaza nyuma yo gushinja ubuyobozi kubarangarana

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Murama baturiye igice gicukurwamo amabuye y’agaciro, inzu zabo zarangiritse abandi bavuga ko badasinzira bitewe n’intambi zituritswa iyo bari gucukura amabuye y’agaciro, aho bavuga ko ubuyobozi bwabarangaranye kuko ikibazo cyabo kimaze imyaka irenga icumi ntacyo gikorwaho. Ni ikibazo gifitwe n’abaturage bo mu Mudugudu wa Gahengeri mu Kagari ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama. Ni agace kamaze imyaka myinshi gacukurwamo amabuye y’agaciro, aho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 haje no gutuzwa abaturage banahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo. Bamwe mu baturage baganiriye na…

SOMA INKURU

Tanzania: Perezida Magufuli yihanangirije abashinwa bitwaza Covid-19

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yikomye Ikigo cy’Abashinwa cya Hainan Limited cyubakaga umuhanda muri iki gihugu kubera kudindiza imirimo, akibwira ko impamvu bitwaje z’icyorezo cya Covid-19 zitumvikana. Perezida Magufuli yakunze kumvikana abwira Abanya-Tanzania ko Covid-19 nta ndwara iyirimo yatuma bahagarika ibikorwa byabo bya buri munsi, ndetse kuri ubu yabwiye aba banyamahanga ko iki cyorezo kitari gikwiye kuba impamvu yatuma bakerereza imirimo yo kubaka umuhanda. Ibi Magufuli yabigarutse ubwo yasuraga ibikorwa byo kubaka uyu muhanda agamije kureba aho bigeze. Asa nutishimye, yavuze ko impamvu ya Coronavirus itangwa n’iki kigo…

SOMA INKURU