Abapolisi b’u Rwanda berekeje mu butumwa bw’amahoro


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukwakira 2020, itsinda ry’abapolisi 176 riyobowe na Chief Superintendent Carlos Kabayiza, ryagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo. Aba bapolisi boherejwe gusimbura abandi bapolisi b’u Rwanda bari bamazeyo amezi 18.

Aba bapolisi 176 bagizwe na 20% b’abagore, bari bamaze iminsi bari mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Gishari “PTS-Gishari”.

Mu kiganiro bagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza,  yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda, abasaba kuzitwara neza bakagera ikirenge mu cya bagenzi babo bagiye gusimbura.

Yagize ati “Mbere yo guhagararira Polisi y’u Rwanda muzirikane ko mugiye muhagarariye u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, ntimuzasuzuguze izina ry’Umunyarwanda mu mahanga. Mugomba kurinda isura y’Igihugu kibatumye”.

IGP Munyuza yakomeje abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga nk’uko bisanzwe biranga Polisi y’u Rwanda.

Ati “Murasabwa kuzarangwa no kubahana hagati yanyu nk’uko mubisanganywe, muzarangwe no gukorera hamwe nk’ikipe. Muzagire isuku yanyu ubwanyu ndetse n’ibikoresho byanyu”.

Aba bapolisi kandi mu gihe cy’iminsi 14 bari bamaze muri PTS-Gishari bapimwe icyorezo cya COVID-19, buri mupolisi ahabwa icyemezo cy’uko ari muzima gitangwa n’Inzego z’ubuzima z’u Rwanda.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.