Aremeza ko Covid-19 yabateje igihombo gishoreye ubukene

Hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, muri iki gihe kitoroshye cyo guhangana na Covid-19 hagaragara abari n’abategarugori bataka igihombo mu bucuruzi bunyuranye bakoraga. Muri bo harimo Mukawera Jose utuye  mu karere ka Gasabo, umurenge wa Nduba, akagali ka Gasanze, akaba ari umucuruzi wari usanzwe afite iduka ricuruza ibintu binyuranye byo kwambara, ariko Covid-19 igeze  mu Rwanda ituma amara iminsi 40 adakandagira aho yacururizaga. Yatangaje ko nyuma ya ‘guma mu rugo’ yasubiyeyo ariko icyashara gikomeza kubura na duke acuruje akatujyana gukemura ibibazo bitandukanye by’urugo, ibi bikaba bimugejeje…

SOMA INKURU