Ishyirahamwe mpuzamahanga rw’ubwikorezi mu ndege, (IATA) ryavuze ko bizasaba ibingana n’indege 8000 zo mu bwoko bwa Boeing 747 ngo zigeze urukingo rwa Coronavirus ku isi mu gihe rwaba rubonetse, gusa rigaragaza ko muri Afurika ho bitashoboka muri iki gihe. Uru rwego rw’ubwikorezi bwo mu ndege ruvuga ko kugeza urukingo rwa coronavirus mu bice bitandukanye byo ku isi bizaba ari ubwikorezi bwa mbere bugoranye cyane bubayeho muri iki kinyejana. Kugeza ubu nta rukingo rwa Covid-19 ruraboneka, ariko IATA yamaze gutangira gukorana na kompanyi z’indege, ibibuga by’indege, inzego z’ubuzima zo ku isi…
SOMA INKURUMonth: September 2020
Mu gutangiza umwaka w’ubucamanza hagaragaye impinduka zatewe na Covid-19
Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangizaga umwaka w’ubucamanza 2020-2021, Kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Nyakanga 2020, urwego rw’ubutabera rwagaragaje ibyo rwagezeho mu mwaka ushize harimo impinduka nyinshi zakuruwe na Covid-19 ndetse n’ibiteganywa gukorwa muri uyu mwaka. Mu byagezweho harimo kuba imanza zirenga ibihumbi bibiri zaraburanishijwe hifashishijwe ikoranabuhanga n’izindi igihumbi zigatangwa hifashishijwe iryo koranabuhanga, by’umwihariko kuva igihe u Rwanda rwinjiyemu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Perezida Kagame yagarutse ku kuba icyorezo cya COVID-19 cyaragize uruhare mu kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu…
SOMA INKURUIcyo Minisitiri Suraya yibukije abakorera muri CHIC
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nzeri 2020, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda “MINICOM”, Hakuziyaremye Soraya yasuye inzu y’ubucuruzi ya CHIC muri gahunda y’ubukangurambaga mu kwirinda COVID-19, iyi akaba ari gahunda irimo gukorwa n’abagize Guverinoma. Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yaganiriye n’abacuruzi ndetse n’ubuyobozi bwa CHIC ku ngamba zitandukanye zo kwirinda COVID-19 aho yabasabye ubufatanye kugira ngo ibikorwa bikomeze. Nyuma yo gutambagira ibice bitandukanye by’iyi nzu y’ubucuruzi areba uko amabwiriza yo kwirinda COVID19 ashyirwa mu bikorwa, Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yasabye abakorera muri iyi nyubako gushyira amabwiriza y’ubwirinzi ku mitima yabo ndetse bakanayakangurira abaje babagana…
SOMA INKURUOMS yatangaje igihe urukingo rwa Coronavirus rwakwemezwa
Mu gihe irushanwa ryo gushaka urukingo rwa coronavirus mu bihugu byo hirya no hino ku Isi rikomeje, ishami rya Loni ryita ku buzima “OMS”, ryatangaje ko nta rukingo ruzemerwa bitaragaragazwa ko rwizewe. Ibi OMS ibitangaje nyuma y’u Bushinwa n’u Burusiya batangiye gukoresha inkingo bavumbuye mbere y’uko zigera ku ntambwe ya nyuma y’isuzuma iri shami ryateganyije. OMS yaboneyeho gutangaza ko “hari umubare ushimishije” w’inkingo ziri ku rwego rwa nyuma rw’isuzuma. Mu ijambo rye, umuvugizi wa OMS Margaret Harris yagize ati” Mu buryo bw’igihe kiboneye, ntabwo duteganya ko ikingira rizageza hagati mu…
SOMA INKURUKigali: Ingaruka za Covid-19 ku bacururiza mu nyubako z’imiturirwa
Bamwe mu bacuruzi bakorera mu nyubako zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, barinubira uburyo ba nyiri nyubako babishyuza amafaranga batinjije, yewe hakaba hari n’abazamuye ibiciro by’ubukode, n’ubwo ubucuruzi muri rusange bwahungabanyijwe cyane n’icyorezo cya Covid-19. Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Covid-19, leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya guma mu rugo yatangiye ku wa 21 Werurwe igeza ku wa 04 Gicurasi, aho ibikorwa byinshi, birimo n’iby’ubucuruzi byahagaritswe. Nyuma yo gufungura imiryango, hari ubucuruzi butagenze neza nka mbere, kuko n’ubundi ingamba zo gutaha kare n’izindi zo gushyira intera hagati y’abantu zakomeje kudindiza…
SOMA INKURUAmabwiriza mashya n’ibihano ku batubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudance, rikubiyemo ibihano ndetse n’amande ku muntu wese uzafatwa yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yashyizeho amabwiriza yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya koronavirusi mu Mujyi wa Kigali. Umuntu afashwe atambaye agapfukamunwa cyangwa se akambaye nabi, azajya acibwa ihazabu y’ibihumbi icumi (10,000Rwf) no gushyirwa ahabugenewe mu gihe cy’amasaha 24 akaganirizwa kugira ngo azamure imyumvire. Kudasiga intera hagati yawe na mugenzi wawe ni bizajya bihanishwa ihazabu…
SOMA INKURUAbatanga serivisi z’ibigo by’itumanaho bagiye kunogerezwa akazi
Abatanga servisi z’ibigo by’itumanaho n’amabanki bazwi nk’ aba agent barimo kubakirwa kiosque zigezweho zizatuma barushaho gutanga servisi nziza. Ihuriro ry’abahoze ari abasirikari rizubaka izi kiosque rikavuga ko ibi bizongera umutekano w’abakenera servisi zitangwa n’aba agent kandi abo nabo bakarushaho kubona inyungu muri servisi batanga. NIYIBIZI Olivier amaze umwaka n’igice akora akazi ko gushyira amafaranga ku makarita yifashishwa mu gutega imodoka rusange azwi nka tap &go. Ni akazi kuri ubu akorera mu mutaka ushinze mu meza ateretseho ibuye rinini: Ati “Ingorane ni uko hano haca amakamyo menshi hakaba n’ umuyaga mwinshi,…
SOMA INKURUUko Covid-19 yifashe mu Rwanda no ku isi
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje umuntu wa 17 wishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, n’abarwayi bashya 76 batahuwe mu bipimo 5,792 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 27 bakize neza. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uwo muntu wambuwe ubuzima na COVID-19 yari umubyeyi w’imyaka 71 wo mu Karere ka Rusizi, bityo iboneraho kwihanganisha umuryango wasigaye. Abarwayi bashya barimo 47 bahuye n’abanduye muri Kigali, 21 banduye mu bibasiwe kurusha abandi mu Karere ka Rusizi, bane bo mu Karere ka Gisagara, batatu bo muri Rubavu, n’umwe wo…
SOMA INKURUAbakora udupfukamunwa bagiye gufasha abatishoboye guhangana na Covid-19
Ihuriro ry’inganda zikora udupfukamunwa ryatangije ubukangurambaga bwo kutwambara mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, abatishoboye bo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe bakaduhabwa ku buntu. Iri huriro rivuga ko iki gikorwa cy’ubukangurambaga bwiswe #Mask4allRw, cyateguwe hashingiwe ku muco Abanyarwanda basanganywe wo kwishakamo ibisubizo no kurwanya COVID-19. Intego ngo ni iy’uko nta Munyarwanda ugomba gusigarana imbogamizi yo kutabona agapfukamunwa. Hifashishjwe ikoranabuhanga, ku mbuga nkoranyambaga, inzego zinyuranye zagaragaje ko zifatanyije n’iri huriro muri iki gikorwa; ziyemeza udupfukamunwa zigomba gutanga mu gushyigikira iyo gahunda. Swaib Munyawera uhagarariye Mask Investment Ltd…
SOMA INKURU