U Bubiligi bwahaye u Rwanda impano y’imbangukiragutabara 40 zizashyikirizwa ibitaro byo hirya no hino hagamijwe guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu gihugu. Umuhango wo guhererekanya izi mbangukiragutabara hagati y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi, wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC. Iki gikorwa kikaba kitabiriwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Amb. Benoît Ryelandt; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Bubiligi cyita ku Iterambere mu Rwanda, Enabel, Jean Van Wetter n’abayobozi b’ibitaro byazihawe. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yashimiye u Bubiligi ku ruhare bwagize mu guteza imbere serivisi…
SOMA INKURUDay: September 24, 2020
Miss Jolly yatanze ubutumwa bwateje impagarara
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, yagaragaye kuri twitter akangurira abakobwa b’abangavu kwihagararaho no kudashukwa ngo baterwe inda zitateganyijwe, akaba yateje impaka zitari nke, aho bamwe bamwibasiye cyane. Aya magambo uyu mukobwa yanditse kuri Twitter yaturutse ku nkuru yasomye mu kinyamakuru yagaragazaga ko abana barenga 78000 bavutse ku bangavu mu myaka ine ishize. Iyi nkuru igaragaza ko mu 2016 abakobwa 17849 batewe inda, naho mu 2017 imibare y’abakobwa batewe ikiyongera mu 2018 iva ku bakobwa 17337 muri uwo mwaka wari wabanje bagera ku 19832 mu 2018.…
SOMA INKURU