Mu minsi ishize nibwo mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda hagiye hacicikana inkuru ivuga ku itandukana rw’umunyemari wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Putin Kubalu n’umukobwa w’umunyarwandakazi wabaye igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Raissa Vanessa Uwase.
Aya makuru abayavugaga bashingira kuko, aba bombi ntawe ukigaragariza undi ko amukunda muruhane nkuko bari basanzwe babigaragaza ku mafoto bakunze gukoresha kumbuga nkoranyambaga aba bombi bakoresha.
Putin Kubalu yongeye gushimangira urwo akunda Miss Vanessa Uwase ahamyako ari umwamikazi we.
Uyu munyemari ukomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa, kuri uyu wa Kabiri taliki 15 Nzeri 2020, yongeye gushimangira urwo akunda uyu mukobwa w’umunyarwakazi, maze ajya ku rukuta rwe rwa instagram ashyiraho ifoto ya Vanessa iherekezwa n’amagambo agira ati “Umwamikazi wanjye” arenzaho udutima agaragaza ko amukunda.
Ifoto Kubalu yakoresheje agaragaza ko agikunda Vanessa
Abakurikirana uyu mugabo bagaragaje ko bishimiye kongera kubona ko uyu mugabo agikunda Vanessa, akabigaragaza nkuko yabikoraga mbere.
Nyuma y’inkuru zivuga gutandukana kw’iyi Couple, aba bombi bongeye kugaragara barikumwe ubona banezerewe cyane mu gihugu cya Tanzania.
Putin Kabalu niwe wabanje kwandika ku rukuta rwe, ashyiraho ifoto ya Vanessa ari mu ndege arangije ati “Si njye urarota ungezeho nkakubona.” Uyu mukobwa nawe arangije ati “Nanjye rukundo wanjye. Turabonana mu kanya gato.”
Mu minsi yashize urukundo rw’aba bombi rwajemo agatotsi biturutse ku wundi mukobwa, nawe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga wari uri gukururana n’uyu mugabo wambitse impeta Miss Vanessa.
Ibi byarakaje cyane uyu mukobwa ahitamo kuba ahagaritse umubano we n’uyu mugabo wari umaze iminsi amuhaye imodoka.
Nyuma yo kuva muri Tanzania, hari amakuru yavuzwe ko Vanessa yashatse kwiyahura, bitewe no gukomeza kubabazwa n’uyu mugabo.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020, inshuti ze zo kuri whatsapp zatunguwe n’ibyo yanditse ko umubyeyi we n’umuvandimwe bamufashije kutiyahura.
Miss Vanessa yanditse agira ati “Iyo bitaza kuba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi si”!
Umwe mu nshuti ze za hafi avuga ko Vanessa yagerageje ibishoboka byose ngo asubirane n’umukunzi we Kabalu ariko bikanga bikaba iby’ubusa, bikamuviramo agahinda gakabije “depression”.
IHIRWE Chris