Umuryango wa Mugabe watunguranye ku byemezo bijyanye no kumushyingura


Mwishywa w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yatangarije BBC ko nyakwigendera azashyingurwa mu irimbi ry’Intwari za Zimbabwe riri mu Mujyi rwagati i Harare, ibi bikaba bitangajwe nyuma y’aho uyu muryango wa nyakwingendera wari warafashe icyemezo cy’uko agomba kuzashyingurwa mu rugo rwe ku ivuko, gusa washimangiye ko nta bantu bazawitabira ahubwo bizaba mu muhezo hari abo mu muryango we gusa.

Nyuma y’aho umurambo wa Robert Mugabe ugerejwe muri Zimbabwe umuryango we wahinduye gahunda zinyuranye mu bijyanye no kumushyingura

Umuvugizi w’Umuryango wa Robert Mugabe, Leo Mugabe, yavuze ko gushyingura bitazaba ku cyumweru nk’uko byari byitezwe. Kuri uwo munsi hazabaho umuhango uzitabirwa n’abantu bose wo kumusezeraho ariko ko atazahita ashyingurwa.

Nyuma y’icyo gikorwa, umurambo we uzasubizwa ku ivuko rye ahitwa Kutama aho abakuru mu muryango bazemererwa kumukoreraho imihango gakondo.

Undi munsi utaratangazwa ariko bishoboka ko azaba ari ku cyumweru, nibwo Mugabe witabye Imana mu cyumweru gishize ku myaka 95 azashyingurwa mu Irimbi ry’Intwari mu muhango uzakorwa mu muhezo.

Twabibutsa ko Robert Mugabe yayoboye Zimbabwe imyaka 37, akaba yaravutse kuya 21 Gashyantare 1924, akaba yaravukiye ahitwa Kutama Mission, uyu mudugudu ukaba wari uherereye mu Karere ka Zvimba mu Majyepfo y’iyari Rhodesie y’Epfo mu gihe cy’Abakoloni b’Abongereza, iri zina Rodhesie ni ryo ryaje guhinduka Zimbabwe mu gihe cy’ubwigenge.

 

TUYISHIME  Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.