Icyifuzo cy’impunzi z’abarundi gikomeje gushyirwa mu bikorwa


Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko igikorwa cyo gufasha impunzi gutahuka ku bushake gikomeje gukorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, iy’u Burundi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Kuri uyu uyu wa Kane tariki 10 Nzeli 2020,mu gitondo nibwo abarundi 507 bari mu miryango 172 bahagurutse mu nkambi ya Mahama , bakaza kwakirirwa ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera.

Ni itsinda rikurikiye irindi  riheruka gutahuka mu byumweru bibiri bishize, icyo gihe hari  tariki ya 27 Kanama 2020.

Minisiteri ishinze Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko igikorwa cyo gufasha impunzi gutahuka ku bushake gikomeje gukorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda iy’u Burundi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Nk’uko bisanzwe bigenda kandi babanje gupimwa icyorezo cya COVID-19 mbere yo guhaguruka mu nkambi ya Mahama, bose basangwa ari bazima.

Kugeza ubu, abamaze kwiyandikisha bifuza gutahuka ni 3,897, habariwemo na 485 batashye mu kiciro cya mbere.

Inkambi ya Mahama ibamo impunzi zirenga 60,000 z’Abarundi, izindi zirenga 10,000 mu migi ya Kigali na Huye nk’uko UNHCR ibivuga.

Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zigera ku 71,000, aho Inkambi ya Mahama icumbikiye abagera ku bihumbi 60, mu gihe abandi bacumbitse mu migi itandukanye y’u Rwanda.

Guhera mu mwaka wa 2015 ubwo Abarundi bahungiraga mu Rwanda kugeza muri Werurwe ubwo imipaka yafungwaga, bamwe muri bo bahunze bagera ku 5,922 bari baramaze gutahuka ku bushake aho bagiye banasiga ibyangombwa byabo by’ubuhunzi ku mipaka.

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.