Ishyirahamwe mpuzamahanga rw’ubwikorezi mu ndege, (IATA) ryavuze ko bizasaba ibingana n’indege 8000 zo mu bwoko bwa Boeing 747 ngo zigeze urukingo rwa Coronavirus ku isi mu gihe rwaba rubonetse, gusa rigaragaza ko muri Afurika ho bitashoboka muri iki gihe.
Uru rwego rw’ubwikorezi bwo mu ndege ruvuga ko kugeza urukingo rwa coronavirus mu bice bitandukanye byo ku isi bizaba ari ubwikorezi bwa mbere bugoranye cyane bubayeho muri iki kinyejana.
Kugeza ubu nta rukingo rwa Covid-19 ruraboneka, ariko IATA yamaze gutangira gukorana na kompanyi z’indege, ibibuga by’indege, inzego z’ubuzima zo ku isi n’inganda zikora imiti ku buryo urwo rukingo rwazagezwa mu bice bitandukanye byo ku isi.
Izo ndege zicyenewe, ni mu gihe bifatwa ko buri muntu wo ku isi yacyenera doze imwe gusa y’urukingo.
Alexandre de Juniac, umuyobozi mukuru wa IATA, yagize ati “Gutwara inkingo za Covid-19 mu mutekano bizaba ari bwo butumwa buranze iki kinyejana mu rwego rw’ubwikorezi mu ndege. Ariko ibyo ntibizaba hatabayeho kubitegurana ubushishozi hakiri kare kandi igihe cyo kubikora ni iki”.
Mu gihe kompanyi z’indege zimaze igihe zibanda ku gutwara imizigo, muri iki gihe gutwara abantu byajemo ingorane kubera kwirinda coronavirus, gutwara inkingo mu ndege byo ni urusobe kurushaho.
Ntabwo ari indege zose ngo zifite ubushobozi bwo gutwara inkingo kuko gutwarwa imiti bicyenera ahantu hafite igipimo cy’ubushyuhe buri hagati ya dogere 2C na 8C.
Gutwara inkingo zimwe bishobora gusaba ubukonje bwa dogere 0C, ibyo bikaba byatuma hari indege nyinshi zidafite ubushobozi bwo kuzitwara.
Glyn Hughes, ukuriye ubwikorezi bw’imizigo mu ishyirahamwe IATA, yongeyeho ati “Tuzi neza uburyo bikorwamo. Icyo ducyeneye gukora ubu ni ukongera ubushobozi bukagera ku rwego ruzaba rucyenewe”.
Yavuze ko ingendo z’indege mu bice bimwe byo ku isi, birimo nka bimwe byo muri Aziya y’Amajyepfo ashyira uburasirazuba, zizaba ari ingenzi kuko aho hantu nta bushobozi bwo gukora inkingo buhari.
Inkingo zigera hafi ku 140 ku isi ziri mu cyiciro cy’ibanze cyo gukorwa, naho izibarirwa muri za mirongo ubu zirimo kugeragerezwa ku bantu.
Muri izo ziri kugeragerezwa ku bantu harimo n’urwa Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza rumaze kugera mu cyiciro cya nyuma cy’igeragezwa.
NIKUZE NKUSI Diane