Mu ijoro ryakeye ahagana saa munani n’igice z’ijoro mu Midugudu igize Akagari ka Mwezi, mu Murenge wa Karengera muri Nyamasheke haraye humvikanye umutingito wabaye inshuro eshatu wikurikiranya.
Umwe mu bahatuye yabwiye UMUSEKE ko ku nshuro ya mbere waje ufite imbaraga ariko ubwa kabiri uza woroheje kurusha uwa mbere.
Amakuru twamenye kandi ni uko uriya mutingito wageze no mu yindi Mirenge harimo n’uwa Ruharambuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera Zaboulon Nsengiyumva avuga ko uriya mutingito wageze no mu tundi tugari, ariko ko kugeza ubu amakuru bafite ari uko nta kintu wangije.
Ati “Ugira ngo se uriya mutingito wabereye mu kagari ka Mwezi gusa se ahubwo ko wabereye ahantu hose. Erega si muri Karengera gusa kuko ni mu yindi mirenge numvise bavuga ko bawumvise.”
Avuga ko mu murenge we, umutingito wamaze hagati y’amasegonda 30 na 40 ariko ko amakuru abageraho avuga ko nta kintu wangije.
Nsengiyumva avuga ko bagikusanya amakuru bakaza kureba niba nta kintu wangije ahantu runaka.
Yabwiye UMUSEKE ko n’umwaka ushize wa 2019 mu gace ayoboye higeze kuba umutingito udakomeye.
Zaboulon Nsengiyumva avuga ko ubuyobozi ahagarariye mu murenge buri bwibutse abaturage akamaro ko kubaka inzu zikomeye hamwe n’uburyo bwo kwitabara mu gihe bahuye n’umutingito.
Ubusanzwe abahanga mu by’ubutabazi bagira abantu inama yo kwirinda gusohoka mu nzu biruka mu gihe habaye umutingito ahubwo bakihisha mu nsi y’ameza cyangwa y’igitanda.
Bemeza ko iyo umuntu asohotse aba afite ibyago by’uko urukuta rwamugwira agapfa ariko iyo yihishe munsi y’ameza cyangwa igitanda aba ashobora gukomereka gusa, nyuma abatabazi bakaba bamukuramo agihumeka.
Source: umuseke