Rwanda: Uwahoze ari Minisitiri w’intebe yegejejwe mu rukiko

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020, nibwo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien yitabye urukiko aburana ku ifungwa n’ifungurwa mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo, nyuma yo gufatwa aregwa ibyaha binyuranye. Dr Habumuremyi akurikiranyweho ibyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda no gukoresha nabi umutungo ndetse n’ubuhemu. Urubanza rurimo kubera mu rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwitabiriwe n’itangazamakuru ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Konoravirusi. Abunganira Dr Habumuremyi bagaragaza ko urubanza rwamamajwe cyane ndetse rukaba rwavuzwe cyane mu itangazamakuru, kuri bo bikaba biteye impungenge ngo…

SOMA INKURU

Nyamasheke yibasiwe n’umutingito

Mu ijoro ryakeye ahagana saa munani n’igice z’ijoro mu Midugudu igize Akagari ka Mwezi, mu Murenge wa Karengera muri Nyamasheke haraye humvikanye umutingito wabaye inshuro eshatu wikurikiranya. Umwe mu bahatuye yabwiye UMUSEKE ko ku nshuro ya mbere waje ufite imbaraga ariko ubwa kabiri uza woroheje kurusha uwa mbere. Amakuru twamenye kandi ni uko uriya mutingito wageze no mu yindi Mirenge harimo n’uwa Ruharambuga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera Zaboulon Nsengiyumva  avuga ko uriya mutingito wageze no mu tundi tugari, ariko ko kugeza ubu amakuru bafite ari uko nta kintu wangije.…

SOMA INKURU

Ibyavuye mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

Ejo hashize kuwa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda PAUL KAGAME, hafatirwamo ibyemezo bikurikira: 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30/06/2020. 2. Inama y’Abaminisitiri yasuzumywe ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, yemeza ingamba zigomba gukurikizwa. Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima  Ingamba rusange zo kwirinda indwara ya COVID-19 a. Gahunda yo gupima abantu COVID-19 izakomeza mu Gihugu hose. b. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa neza igihe…

SOMA INKURU