Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye “Loni” bwifatanyije n’u Rwanda mu kababaro k’umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) waguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za 3R/R3 “Return, Reclamation and Rehabilitation/Retour, Réclamation et Réhabilitation”. Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Manuel de Oliveira Guterres GCC GCL, yamaganye abagabye icyo gitero, ashimangira ko bazagezwa imbere y’ubutabera mpuzamahanga bidatinze. Icyo gitero cyagabwe ku modoka y’abasirikare bari mu butumwa bwa MINUSCA ku munsi w’ejo tariki ya 13 Nyakanga 2020, cyanakomerekeyemo abandi basirikare babiri bo mu bindi bihugu, kikaba cyagabwe kuri iyo modoka igeze…
SOMA INKURUDay: July 14, 2020
Abigisha gutwara imodoka baraburirwa
Polisi y’u Rwanda iraburira abantu bafite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga ndetse n’abarimu babo kwirinda gukora iyo mirimo muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Abaturarwanda baributswa ko ababikora barimo kunyuranya n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara z’Igihugu hari bamwe mu bantu barimo kurenga ku mabwiriza ya Leta bakigisha abantu gutwara ibinyabiziga cyane cyane imodoka. Yagize ati “Ndagira ngo nongere nibutse abantu ko hari serivisi…
SOMA INKURU