Icyo MINEDUC itangaza ku ifungwa ry’amashuri rimazeho iminsi


Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda “MINEDUC” yatangaje ko abanyarwanda batagomba gucibwa intege cyangwa ngo baterwe ubwoba n’ifungwa rya zimwe muri kaminuza zitujuje ibisabwa ahubwo bakwiye kubyishimira kuko bafite ubuyobozi bubareberera.

MINEDUC itangaza ibi nyuma yo kwambura uburenganzira bwo gukorera ku butaka bw’u Rwanda Kaminuza eshatu arizo INDANGABUREZI College of Education, Kaminuza ya Kibungo (UNIK) ndetse na Christian University of Rwanda, CHUR.

Muri Werurwe 2017, nibwo Inama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) yatangiye gufunga amwe mu mashuri makuru na kaminuza nyuma y’ubugenzuzi bwakoze.

Muri ubu bugenzuzi hagaragaye ibibazo bijyanye n’imiyoborere, ibikoresho bidahagije, ubukungu butifashe neza aho wasangaga zimwe zidahemba abakozi n’abarimu ndetse n’urundi rusobe rw’ibibazo bikoma mu nkokora ireme ry’uburezi n’imyigishirize.

Icyo gihe HEC yatangaje ko izakomeza kugenzura amashuri makuru yose na kaminuza kugira ngo uburezi koko bube moteri yo kugeza u Rwanda mu bihugu bifite ubukungu bugereranyije (Middle income economy) mu mwaka wa 2035.

Mu Ukwakira uwo mwaka nibwo Mineduc yahise ifunga burundu Minisiteri y’Uburezi yamaze gufunga burundu Kaminuza ya Nile Source Polytechnic of Applied Sciences (NSPA), Rusizi International University na STES (Singhad ).

Hari izindi kaminuza zasigaye zikora ariko zisabwa kugira ibyo zikosora ndetse zikajya zitanga raporo kuri HEC kugira ngo harebwe niba koko zarabyujuje.

Kuri ubu ariko izo kaminuza hari zimwe zari zateye agati mu ryinyo zibagirwa kubahiriza amasezerano zagiranye n’izi nzego zishinzwe uburezi no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Nko mu mpera za 2019 Mineduc na HEC n’abandi bayobozi batandukanye basuye UNIK berekwa uruhuri rw’ibibazo byari biyirimo, mu byavuzwe harimo kuba itagira nyirayo.

Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2020, nibwo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yandikiye izi kaminuza eshatu azibwira ko zafunzwe burundu [bivuze ko zitazongera gukorera ku butaka bw’u Rwanda].

INDANGABUREZI College of Education yatangaga icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’uburezi mu mashami atandukanye.

Iyi kaminuza hari ibyo yari ifite uburenganzira bw’igihe gito bwo gukora mu gihe yasabwaga kuzuza ibiba biteganyijwe kugira ngo kaminuza ikore byemewe n’amategeko.

Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yamenyekanye mu myaka ishize nka UNATEK, niyo yamenyekanye mbere ko yafunzwe gusa biza gutangazwa ko n’izi ebyiri zafunzwe kuko nazo ziri mu zananiwe kuzuza ibyo zasabwe ngo zemererwe gukora.

Iyi kaminuza yatangiye mu 2003 ikaza kwibaruka n’irindi shami i Rulindo ryorohereza abatuye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru kwiga batarinze kujya i Ngoma, yari imaze gushyira ku isoko abanyeshuri barenga 9500.

Nta gikuba cyacitse

Minisitiri Dr Uwamariya yabwiye RBA ko HEC ikomeje gukora igenzura ngo harebwe niba hari izindi kaminuza zitubahiriza ibisabwa nazo zigafatirwa ibyemezo.

Yakomeje agira ati “Kaminuza nyinshi zifite ibibazo ariko mu nshingano za HEC harimo gukora igenzura rihoraho muri za kaminuza, ubugenzuzi burakomeje kandi aho bizagaragara ko badakosora cyangwa batubahiriza ibisabwa ubwo naho bizaba ngombwa ko hafatwa ikindi cyemezo.”

“Ariko ibyo bibazo byose bigomba gukemuka mbere y’uko amashuri yongera gutangira muri Nzeri 2020.”

Dr Uwamariya yavuze ko umwuga w’uburezi ugendera ku ndangagaciro ari nayo mpamvu ababishinzwe baba bagomba kuba maso kandi izo kaminuza zifungwa zibanza kugaragarizwa ibitagenda neza.

Ati “Icyo twabwira abanyarwanda ni ukudacika intege ahubwo bagaragarijwe ibibazo Bihari kugira ngo babone kubyirinda kandi babone ko hari abandi babareberera.”

Christian University of Rwanda nayo iri muri izi zafunzwe yashinzwe muri Gashyantare 2017, yatangije ishami i Kigali muri Centre Pastoral Saint Paul aho byoroheye buri wese kuza kuhigira dore ko ari mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Mbere yo kuza gukorera mu Mujyi wa Kigali yari imaze imyaka isaga ibiri ikorera mu mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba aho yanditse amateka yo kuba ariyo ya mbere yahageze bwa mbere.

Muri CHUR hatangirwagamo amasomo arimo itangazamakuru n’itumanaho, icungamutungo n’ibaruramari, uburezi n’ibindi.

Kuva mu 2018, iyi kaminuza yatangiye kuvugwamo ibibazo birimo kudahemba abarimu n’abakozi ndetse bamwe bakaba baragiye bitabaza itangazamakuru ariko ntibigire icyo bitanga

Abayobozi bazo batawe muri yombi 

Ku Cyumweru tariki 5 Nyakanga 2020, nibwo hamenyekanye amakuru y’itabwa muri yombi rya Dr Habumuremyi Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ndetse akaba kuri uyu yari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, imidari n’impeta by’ishimwe (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor).

Uyu mugabo uzwi cyane muri politiki y’u Rwanda by’umwihariko akaba inzobere mu bijyanye n’uburezi niwe washinze Christian University of Rwanda ndetse yari ayibereye Umuyobozi w’Icyubahiro.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje aya makuru ruvuga ko Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 2 Nyakanga, aho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gutanga sheki itazigamiye ndetse n’ubuhemu.

Bivugwa ko Dr Habumuremyi ibyo aregwa yabikoze mu myaka itandukanye kuva yashinga iriya kaminuza mu 2017, ariko ko byakajije umurego cyane ubwo iri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura aho akura amafaranga yo kuribeshaho, agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimwe agahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert”

Prof Egide Karuranga wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (Vice Chancellor) wayoboraga Kaminuza ya Kibungo, kuva mu Ukwakira 2017, nawe byemejwe ko yatawe muri yombi.

Umuvugizi w’agateganyo wa RIB Dominique Bahorera yavuze ko yatawe muri yombi akekwaho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse n’icyaha gishingiye ku cyenewabo.

Inzobere mu bijyanye n’Uburezi zigaragaza ko ikibazo cy’amikoro make muri kaminuza n’amashuri makuru byigenga mu Rwanda ubu kiri guterwa ahanini n’igabanuka [kubera impamvu zinyuranye] ry’umubare w’abanyeshuri baza kwigamo, mu gihe inyinshi muri zo ahanini ari ku mafaranga y’ishuri atangwa n’abazigamo zakuraga amikoro.

Source: RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.