Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) Clare Akamazi, yagizwe umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi batangiranye n’ishingwa rya “WHO Foundation” kuwa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020, Iyi foundation ikaba yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “OMS/WHO” nk’Umuryango ufite imikorere yihariye, ugiye gukomeza ibikorwa byo gukusanya inkunga n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima ku rwego mpuzamahanga.
Clare Akamanzi azakorana izo nshingano n’abandi bayobozi ndetse n’impuguke zirimo Mr. Bob Carter na Prof. Thomas Zeltner, na bo bari mu bagize Inama y’Ubuyobozi.
Clare Akamanzi yakiriye neza kuba umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi bw’uwo Muryango ugiye kongera imbaraga zishyirwa mu guhangana n’imbogamizi ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Nishimiye ivuka ry’Umuryango WHO Foundation, ni inyongera y’ingenzi ku mbaraga zishyirwa mu guhangana n’ibyago by’ubuzima bigwirira Isi.”
Uwo Muryango ufite ikicaro i Geneva mu Busuwisi witezweho gushyigikira ibikenewe mu buvuzi rusange ku Isi, ukazaba itera inkunga OMS n’abafatanyabikorwa bayo mu gushyira mu bikorwa Gahunda yayo y’imyaka itanu yiswe “triple billion”.
Iyo gahunda igamije kurinda abantu miriyari 1 ibibazo by’ubuzima bitunguranye, kongera ubuvuzi ku barenga miriyari 1 ndetse no guharanira imibereho myiza n’amagara mazima ku barenga miriyari 1 bitarenze mu mwaka wa 2023.
Imikorere y’uwo muryango yatandukanyijwe n’iya OMS ku buryo uzaba wigenga, ukaba uzafasha cyane mu gukusanya inkunga ziva ahatandukanye haba mu bantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo bisanzwe ari abafatanyabikorwa na OMS.
Kamanzi na bagenzi be bazaba bafite inshingano zo gukusanya no gukurikirana izo nkunga mu buryo burambye kandi busobanutse. Umuryango bahagarariye witezweho korohereza abagiraneza uburyo bwo gutanga imisanzu yabo wo gushyigikira ibikorwa bya OMS.
Umuyobozi wa OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagize ati: “Igice k’ingenzi kigize insinzi ya OMS y’ahazaza ni ukwagura umubare w’abaterankunga no kongera ubwiza n’ubwinshi bw’umusaruro ibona uva muri izo nkunga. Ishingwa rya WHO Foundation, ni imwe mu ntambwe z’ingenzi zizadufasha kugera kuri iyo ntego, no kugera ku ntego zagutse zo kuzahura urwego rw’ubuzima, kurinda ubusugire bw’Isi no gufasha abababaye.”
Umusuwisi Prof. Thomas Zeltner yongeyeho ati: “Inshingano za OMS ni ingenzi cyane mu kurinda no kuzahura ubuzima ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko zikaba zaragize uruhare rukomeye mu bihe by’icyorezo cya COVID-19. Ntidukwiye guha agaciro gake ibyo OMS imaze kugeraho, biryo yari ikeneye umuvugizi wigenga uyifasha kongera umusaruro wayo ku Isi.”
Uyu muryango washinzwe hagendewe ku mategeko yo mu Busuwisi, ukaba ari umusaruro w’ibitekerezo by’Itsinda ry’abajyanama bagizwe n’impuguke mu by’ubuvuzi mpuzamahanga, abagiraneza, intyoza mu mahame y’imico n’imyifatire (ethics) n’impuguke mu by’ibaruramari.
NIKUZE NKUSI Diane