Ibyifuzo bya Kabuga Felecien byatewe utwatsi


Ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi ni bwo umunyarwanda  Kabuga Felecien yitabye urukiko bwa kabiri, nyuma y’icyumweru abamwunganira bahawe igihe cyo gutegura urubanza. Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwatesheje agaciro ubusabwe bwa Kabuga Félicien wifuza kurekurwa akaburana ari hanze muri ibi bihe yatangiye kuburanishirizwa muri icyo Gihugu.

Abunganira Kabuga basabye urukiko ko umukiriya wabo yaburana adafunzwe, akaba ari kumwe n’umuryango we, kuko ashaje kandi arwaye ndetse ko bidakwiye kumwohereza kuburanira i Arusha batitaye ku buzima n’amagara bye.

Nubwo Kabuga yari afite ibyifuzo bitandukanye, urukiko rwanzuye ko Kabuga aguma muri Gereza ya La Santé iherereye mu mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa, kuko yizeweho kugira inzego z’ubuvuzi zishoboye zitananirwa kwita ku kibazo cyose cy’ubuzima yagira.

Urugaga rw’Imiryango yiyemeje gushakisha no gushyikiriza ubutabera abakekakwaho Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa (CPCR/Collectif des Partie Civilles pour le Rwanda) rwagarangaje ko ikemezo cy’urukiko gikwiye.

Mukarumongi Daphrose umwe mu bashinze CPCR, yagize ati “Biratangaje; abifuza ko arekurwa bakamucumbikira ni abana be, bamaze imyaka yose yahunze ubutabera.

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) Serge Brammertz , yavuze ko nta mpamvu n’imwe urukiko rukwiye kugendera ku byifuzo n’amarangamutima bya Kabuga, kuko impapuro zo kumufata zamwambuye uburenganzira bwo kwisobanura (ex parte).

Yagize ati “Kabuga aramutse agejejwe muri Gereza ya IRMCT,  ni bwo yaba ashobora gusaba bumwe mu burenganzira no kudohorerwa bitewe n’ubuzima yaba abayemo.”

IRMCT ishimangira ko ubusanzwe amabwiriza avuga ko abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bose, harimo na Kabuga, bakwiye koherezwa kuburanishirizwa i Arusha muri Tanzania. Gusa ngo ikibazo cyavutse kugeza ubu kitarabonerwa igisubizo ni imbogamizi zatewe n’icyorezo cya COVID-19, gusa ngo urukiko rushobora no kumuburanishiriza i Yugoslavia cyangwa i La Haye kuko na ho ruhafite ibyicaro .

Urwo rwego ruhangayikishijwe no kuba ubutabera bwo mu Bufaransa butarabasha gusobanukirwa n’uko isano iri hagati yo kuba Kabuga yari asanzwe azi ko nafatwa azoherezwa kuburanira muri Arusha ahari ibimenyetso byinshi n’abatangabuhamya bamushinja, no kwanga koherezwayo abyitirira impamvu za Politiki.

Urukiko rw’i Paris rwatangaje ko ku wa Gatatu tariki 03 Kamena 2020, ari bwo ruzasoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.