Igihugu cy’igihangage ku is gikomeje kuzahazwa na Covid-19

Mu gihugu cy’igihangage Leta zunze ubumwe za Amerika icyorezo cya Covid-19 cyishe abantu 1,736 mu gihe cy’umunsi umwe gusa w’ejo kuwa kabiri tariki 7 Mata , nibo benshi iyi ndwara yishe mu gihugu kimwe ku munsi kugeza ubu. Byatumye umubare w’abamaze kwicwa n’iyi ndwara muri iki gihugu uzamuka ugera ku 12,857 nk’uko bivugwa na kaminuza y’ubushakashatsi ya Johns Hopkins. Kugeza ubu Amerika ifite abantu barenga 400,000 babonywemo Covid-19, niwo mubare munini mu gihe ubu ku isi habarwa abarenga miliyoni 1,4 banduye. Gusa mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Donald Trump yavuze ko…

SOMA INKURU

Icyo abaturarwanda basabwa muri iki gihe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye abaturage kwirinda ibikorwa byose byabangamira ibihe byo kwibuka nk’amagambo n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, Gupfobya Jenoside yakorerwe Abatutsi n’ibindi. Yasobanuye ko kubera ibihe turimo byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 ibikorwa byose bijyanye no kwibuka abaturarwanda bazabikurikiranira kuri radiyo, televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga zabo aho bari mu ngo. CP Kabera yagize ati “Turasaba abaturarwanda gutanga amakuru kandi hakiri kare k’umuntu wese ugaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside, gutera ubwoba abantu cyangwa abazagaragarwaho amagambo n’ibikorwa by’ipfobya.” Yibukije abaturage ko ibyo…

SOMA INKURU