Ku wa mbere tariki ya 20 Mata 2020,nibwo umukuru w’gihugu cya Madagascar, Andry Rajoelina, yatangaje umuti avuga ko ushobora kurinda no kuvura coronavirus ariko OMS yo ivuga ko kugeza ubu nta cyemezo na kimwe cyerekana ko uwo muti ushobora “kurinda no kuvura” coronavirus. Perezida ubwe yanyoye uwo muti ukozwe mu bimera imbere y’abantu, anatangaza ko mu minsi mike uzaboneka mu gihugu cyose kugira ngo uvure coronavirus. Nubwo perezida yawutangaje ku mugaragaro, umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima ku isi, OMS/WHO uvuga ko nta bushakashatsi bwakozwe n’abahanga kugira ngo bemeze niba koko uwo…
SOMA INKURUMonth: April 2020
OMS iraburira abatuye isi
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima “OMS”, ryaburiye abayobozi batandukanye bo ku isi badakwiye kwirara ahubwo bagakomeza kwitegura guhangana n’icyorezo cya Covid-19, kuko isi igifite igihe kirekire ihanganye n’iki cyorezo bigaragara ko kitazava ku isi mu gihe cya vuba. Mu butumwa bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, buburira abatuye isi ku bijyanye n’iki cyorezo, umuyobozi waryo Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus ati “Mwirinde gukora ikosa ryo kwirara, turacyafite urugendo rwo kugenda igihe kirekire. Iyi virusi izagumana natwe igihe kirekire” OMS ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i…
SOMA INKURUIgihugu cy’igihangage ku is gikomeje kuzahazwa na Covid-19
Mu gihugu cy’igihangage Leta zunze ubumwe za Amerika icyorezo cya Covid-19 cyishe abantu 1,736 mu gihe cy’umunsi umwe gusa w’ejo kuwa kabiri tariki 7 Mata , nibo benshi iyi ndwara yishe mu gihugu kimwe ku munsi kugeza ubu. Byatumye umubare w’abamaze kwicwa n’iyi ndwara muri iki gihugu uzamuka ugera ku 12,857 nk’uko bivugwa na kaminuza y’ubushakashatsi ya Johns Hopkins. Kugeza ubu Amerika ifite abantu barenga 400,000 babonywemo Covid-19, niwo mubare munini mu gihe ubu ku isi habarwa abarenga miliyoni 1,4 banduye. Gusa mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Donald Trump yavuze ko…
SOMA INKURUIcyo abaturarwanda basabwa muri iki gihe
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye abaturage kwirinda ibikorwa byose byabangamira ibihe byo kwibuka nk’amagambo n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, Gupfobya Jenoside yakorerwe Abatutsi n’ibindi. Yasobanuye ko kubera ibihe turimo byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 ibikorwa byose bijyanye no kwibuka abaturarwanda bazabikurikiranira kuri radiyo, televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga zabo aho bari mu ngo. CP Kabera yagize ati “Turasaba abaturarwanda gutanga amakuru kandi hakiri kare k’umuntu wese ugaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside, gutera ubwoba abantu cyangwa abazagaragarwaho amagambo n’ibikorwa by’ipfobya.” Yibukije abaturage ko ibyo…
SOMA INKURU