Uko COVID-19 ihagaze mu Rwanda no ku isi

Coronavirus ikomeje guhangayikisha isi yose n’u Rwanda rudasigaye,  aho kuri iki cyumweru tariki 29 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abandi bantu 10 bagaragayeho ibimenyetso bya COVID 19, bikaba byatumya imibare y’abanduye iki  cyorezo mu Rwanda izamuka ikagera ku bantu 70. MINISANTE yashimangiye ko abantu batandatu baturutse Dubai, abandi babiri bavuye muri Africa y’Epfo, undi yavuye muri Nigeria, n’undi umwe wakoze ingendo mu bihugu bitandukanye byo muri Africa y’Iburasirazuba. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bariya bantu batarembye, bakaba bari mu kato. Nk’uko tubikesha urubuga Worldometer, mu mibare yo kuri iki…

SOMA INKURU

COVID-19 yatangiye gukora agashya mu bihugu by’ibihangage

Hirya no hino ku Isi, abantu bakomeje guhangayikishwa n’icyoerzo cya COVID-19, abaturage bakomeje kugira ubwoba abandi bishora mu bikorwa ubona bitashoboraga gukorwa mu bihe bisanzwe mbere y’iki cyorezo. Muri video yatangiye gukwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku rubuga rwa youtube, muri California, Virginia ndetse na New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho amashusho yerekana abaturage basaga n’abari gusahura amaduka, buri umwe aterura icyo ashyikiriye cyose yiruka asohoka. Nubwo abasirikare baje kuhagoboka nyuma, wabonaga ko ntacyo bakora kuko ibintu byasaga n’ibyashize mu iduka kandi…

SOMA INKURU