Amakuru mashya ku isi kuri coronavirus


Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, cyakoze urukingo rwa mbere rw’indwara ya Covid 19 ruhabwa abarwayi 45, kugira ngo hamenyekane niba byagira akamaro mu kurwanya iyi ndwara yabaye icyorezo ku isi.

Uru rukingo rwitezweho kugira icyo rukora kuri coronavirus

Nk’uko byatangajwe na Anthony Fauci, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe allergie n’indwara zandura, ngo iki kizamini cyabaye intambwe ikomeye mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa rya virusi ryashingiye ku bikorwa bisanzwe mu bihugu byinshi ku isi.

Ikizamini cyakozwe ku wa mbere, 17 Werurwe 2020, ku bagabo 45 n’abagore badatwite bafite hagati y’imyaka 18 na 55.
Abarwayi bazahabwa urundi rukingo rumwe nyuma y’iminsi 28 kugira ngo babone ibisubizo byabo ndetse n’imikorere y’inkingo. Abaganga ariko bavuze ko ubuvuzi budashobora kuboneka byoroshye na nyuma y’ikizamini basanze urukingo rudakwiriye gukoreshwa mu gihe cy’andi mezi 12 kugeza 18.

Impuguke mu ndwara zandura John Tregoning yatangarije BBC ko ibyakozwe bifitiwe icyizere. Yagize ati “Ibi byakozwe ku rwego rwo hejuru cyane, hifashishijwe ibintu bifite umutekano byo gukoresha mu bantu kandi abatewe urwo rukingo bazakurikiranirwa hafi. birihuse cyane, ni irushanwa ryo kurwanya virusi, ntabwo rirwanya hagati yacu. nk’abahanga, kandi birakorwa hagamijwe inyungu z’ikiremwamuntu “.

Kugeza ubu abagera ku 182, 815 nibo  banduye coronavirus ku isi, muri bo  7, 174 bamaze kwicwa nayo. Igihugu cy’Ubushinwa nicyo cyibasiwe cyane n’iyi ndwra hamwe n’Ubutaliyani na Irani.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.