Uko COVID-19 ihagaze mu Rwanda no ku isi

Coronavirus ikomeje guhangayikisha isi yose n’u Rwanda rudasigaye,  aho kuri iki cyumweru tariki 29 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abandi bantu 10 bagaragayeho ibimenyetso bya COVID 19, bikaba byatumya imibare y’abanduye iki  cyorezo mu Rwanda izamuka ikagera ku bantu 70. MINISANTE yashimangiye ko abantu batandatu baturutse Dubai, abandi babiri bavuye muri Africa y’Epfo, undi yavuye muri Nigeria, n’undi umwe wakoze ingendo mu bihugu bitandukanye byo muri Africa y’Iburasirazuba. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bariya bantu batarembye, bakaba bari mu kato. Nk’uko tubikesha urubuga Worldometer, mu mibare yo kuri iki…

SOMA INKURU

COVID-19 yatangiye gukora agashya mu bihugu by’ibihangage

Hirya no hino ku Isi, abantu bakomeje guhangayikishwa n’icyoerzo cya COVID-19, abaturage bakomeje kugira ubwoba abandi bishora mu bikorwa ubona bitashoboraga gukorwa mu bihe bisanzwe mbere y’iki cyorezo. Muri video yatangiye gukwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku rubuga rwa youtube, muri California, Virginia ndetse na New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho amashusho yerekana abaturage basaga n’abari gusahura amaduka, buri umwe aterura icyo ashyikiriye cyose yiruka asohoka. Nubwo abasirikare baje kuhagoboka nyuma, wabonaga ko ntacyo bakora kuko ibintu byasaga n’ibyashize mu iduka kandi…

SOMA INKURU

Bitunguranye yakize COVID-19

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2020 ibiro ntaramakuru bya Koreya y’Epfo (Yonhap) nibwo byatangaje ko umukecuru w’imyaka 97 yakize neza COVID -19, gusa nta makuru arambuye byigeze bimutangazaho. Uyu mukecuru akurikiye umusaza w’imyaka 100 wo mu Bushinwa wari watangajwe mu ntangiriro z’uku kwezi nk’uko byari byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa (Xinua), aba bombi bakaba babaye abantu bakuze kurusha abandi babashije gukira iki cyorezo. Mu Rwanda Minisiteri y’ubuzima itangaza ko imaze kubona abantu 50 banduye Coronavirus kuva ku itariki 14 Werurwe 2020 ubwo umuntu wa mbere yasangwagamo iyi ndwara ku…

SOMA INKURU

Inama ku banyamakuru mu rugamba rwo kwirinda Coronavirus

Mu gihe Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwemereye bamwe mu bakora uwo mwuga bifuza kujya gutara amakuru ku buryo abaturarwanda bakurikiza ingamba zo gukumira gukwirakwiza icyorezo Coronavirus (COVID-19), Ikigo k’igihugu cy’ubuzima RBC cyongeye kubibutsa ko uburyo icyo cyorezo cyandura kitihariye ku munyamakuru uri mu kazi ke bityo ingamba zo kukirinda ari zimwe kuri buri wese. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel, yavuze ko nyuma y’uko hari abakora uwo mwuga basabye ko bahabwa uruhushya rw’imodoka rubemerera gutambuka bagiye cyangwa bava gutara amakuru mu batutage hirya no hino mu gihugu, RMC yasabye ibitangazamakuru…

SOMA INKURU

Mu Bushinwa: Wuhan aho Coronavirus yatangiriye uko ubuzima bwifashe

Kuva mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2020, umujyi wa Wuhan uherereye mu gihugu cy’Ubushinwa warafunzwe kuburyo nta muntu uwusohokamo. Abayobozi muri iki gihugu cy’Ubushinwa bavuga ko ingamba zari zisanzweho zo guhagarika ubuzima mu mujyi wa Wuhan aho icyorezo cya coronavirus cyatangiriye mu mwaka ushize, igice kimwe cyazo kizakurwaho ku itariki ya 8 y’ukwezi gutaha kwa kane. Ingendo zari zarahagaritswe mu bindi bice by’intara ya Hubei, ari nayo irimo umujyi wa Wuhan, zongeye gusubukurwa guhera saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa kabiri, ku baturage bafite ubuzima bwiza. Ariko…

SOMA INKURU

Rwanda: Umubare w’abarwaye COVID-19 ukomeje kwiyongera

Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi barwayi bane ba COVID19 bituma umubare w’abanduye iki cyorezo mu Rwanda ubai abarwayi 40. Aba barwayi ba COVID-19 bagaragaye ejo hashize barimo 2 baturutse i Dubai,umwe waturutse I Bruxelles mu Bubiligi ndetse n’umwe wahuye n’uwanduye iki cyorezo mu Rwanda aramwanduza. MINISANTE iratangaza ko abarwayi bose uko ari 40 bari kwitabwaho kandi bameze neza ndetse ngo abambere bashobora gusezererwa mu minsi iri imbere. Twabibutsa ko kuva Coronavirus yavugwa mu Rwanda kuya 14 Werurwe uyu…

SOMA INKURU

Uganda: COVID-19 ikomeje kuba ikibazo cy’ingutu

Kuri uyu  wa kabiri, nibwo umunyamabanga mukuru wa perezida, Bwana Don Wanyama, yatangaje ko perezida azageza ijambo ku gihugu, ibi bikaba byatangajwe nyuma y’aho hemejwe abantu bashya banduye Coronavirus bagera ku munani bose bakaba ari abenegihugu ba Uganda bagarutse bava i Dubai kuya 20 Werurwe na 22 Werurwe mu ndege za Emirates na Etiyopiya. Ati “Bitewe n’abantu umunani bashya bagaragayeho COVID-19, Perezida Yoweri Kaguta Museveni arageza ijambo ku gihugu uyu munsi saa yine z’ijoro, rinyura ku maradiyo na televiziyo”. Bibaye ku nshuro ya kane Bwana Museveni ageza ijambo ku gihugu mu…

SOMA INKURU

Coronavirus iteye u Rwanda igihombo kitoroshye

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB, Nelly Mukazayire, yavuze ko kubera Coronavirus, zimwe mu nama zari kubera mu Rwanda zimuwe, ubu harimo gushakishwa amatariki mashya zaberaho bitewe n’aho icyorezo kigana. Kuri uyu wa Mbere nibwo byemejwe ko mu Rwanda hamaze kugaragara abantu barindwi banduye icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, gikomeje kugaragara hirya no hino ku Isi. Iki cyorezo cyatumye igihugu gisubika inama zitandukanye mu gukumira ikwirakwira ryacyo, ibintu bishobora kugira ingaruka ku rwunguko ruva mu kwakira inama. Mu kiganiro na Televiziyo y’uRwanda, Mukazayire yavuze ko inama…

SOMA INKURU

Nyuma yo kwibasirwa bikomeye na COVID 19 baba bagiye guhumuriza isi

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ikoranabuhanga mu Butabire mu Bushinwa (China National Center for Biotechnology Development), Zhang Xinmin, yavuze ko mu miti yose bakoreyeho ubushakashatsi, basanze nta wundi muti urusha ubushobozi Favipiravir. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2020, Zhang Xinmin, yavuze ko mu barwayi basaga 80 bari bafashwe na COVID-19, bakoreweho igerageza mu bitaro bya Shenzhen, mu Ntara ya Guangdong; abarwayi 35 bahabwaga ibinini bya Favipiravir bakize vuba kurusha abandi 45 bitabwagaho mu buryo busanzwe bwo kuvura ibimenyetso bya COVID-19. Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko…

SOMA INKURU

Inyingo nshya ku ikwirakwizwa ry’indwara ya coronavirus

Inyigo nshya yakorewe ahantu hatandukanye harimo no muri Leta ya Massachusetts yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekenye ko icyorezo cya Coronavirus gishobora kuba kiri gukwirakwizwa cyane n’abantu banduye ariko bakaba bataragaragaza ibimenyetso. Abakoze iyo nyigo bashimangiye ko mbere na mbere iyo virus iri gukwirakwizwa n’abantu bamaze kugaragaza ibimenyetso birimo umuriro ukabije, gukorara no guhumeka bigoranye. Gusa ngo biramutse ariko kuri, byaba ari byiza mu gihe abarwaye babasha kumenyekana bagashyirwa mu kato kuko byafasha mu guhangana n’iki cyorezo. Cyakora ngo byaje kugaragara ko abantu 82 bagaragaweho n’iki cyorezo muri…

SOMA INKURU