Abanyamabanga ba Leta babiri baraye beguye ku kazi

Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe babinyujije ku rubuga rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 6 Gashyantare 2020,  ryatangaje ko Minisitiri w’Intebe Dr. Eduard Ngirente yakiriye amabaruwa y’ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta babiri. Iryo tangazo riragira riti”Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi, akazayashyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.” Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwoEvode Uwizeyimana yahohoteye umukobwa ukora uburinzi muri Kampani y’Umutekano ya Isco ku nyubako…

SOMA INKURU

Nyuma yo kurokora umwana ibiza akomeje gushimirwa

BUNANI Jean Claude wagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga ari gutabara umwana w’imyaka 6 witwa Gitego Jackson wari waheze muri ruhururura ya Nyabugogo agiye gutwarwa n’amazi kuwa mbere w’iki cyumweru ubwo hagwaga imvura nyinshi yatwaye ubuzima bw’abatari bake, yakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Madamu Kayisime Nzaramba mu biro bye, ku gicamunsi cy’ejo hashize tariki 6 Gashyantare 2020.   Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Twitter rw’Akarere ka Nyarugenge, Meya Kayisime yashimiye Bunani amugenera n’impano kuri iki gikorwa cy’ubutwari yakoze cyo kurokora Gitego wari ugiye gutwarwa n’amazi y’imvura muri ruhurura ndetse anamwizeza ko ubuyobozi…

SOMA INKURU