Hagaragajwe ibyo ibiza byatwaye mu minsi ibiri ishize harimo n’ubuzima

Ejo hashize kuwa kabiri tariki ya 04 Gashyantare 2020, nibwo  Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi “MINEMA”, yashyize ahagaragara imibare y’abantu babuze ubuzima, inzu zasenyutse, imyaka yangiritse, ibikorwa remezo n’ibindi byose byangijwe n’ibiza byakomotse ku mvura yaguye hagati ya tariki ya 02 na 04 Gashyantare 2020. Imibare ya MINEMA igaragaza ko muri ayo matariki, imvura yahitanye ubuzima bw’abantu 19 mu gihugu hose. Muri aba, harimo umuryango umwe w’abantu barindwi wari utuye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, wagwiriwe n’inzu bose bahita bapfa. Harimo kandi abandi bantu batatu bo mu Murenge…

SOMA INKURU

Yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwicisha amabuye

Umugore witwa Liberate w’imyaka 54 wo mu mudugudu wa Agasharu, Akagari ka Mukuyu mu murenge wa Ndera muri Gasabo aravugwaho kwica umukecuru w’imyaka 73 witwa Nyamvura Pascasia akoresheje amabuye. Mu ijoro ryakeye nibwo bikekwa ko Liberate yishe uyu mukecuru Nyamvura Pascasia aho uwitwa Gatsimbanyi wageze aho byabereye avuga ko babonye umurambo wa Nyamvura ufite ibikomere mu mutwe, bigakekwaho yaba yicishijwe amabuye kuko hari ayo basanze iwe. Abaturanyi ba nyakwigendera babwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko ngo uyu mukecuru yigeze gutonganira mu rugo rw’uwitwa Gakwandi na Liberata bapfa umurima bigeze…

SOMA INKURU