Urubyiruko rw’abanyarwanda muri USA bibukijwe icyerekezo barimo

Mu ihuriro ryabereye muri Kaminuza ya Indianapolis, ryateguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko ababa muri Leta ya Indiana,  kuri uyu wa 25 Gicurasi 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yabibukije ko iterambere ry’igihugu rishingiye ku rubyiruko kuko ari rwo mizero y’ahazaza bityo ko hagomba gukorwa ibishoboka byose icyo cyerekezo kikagerwaho. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere urubyiruko kuko ari rwo mizero y’ahazaza. Ati “Icyizere cy’igihugu cyacu kiri mu rubyiruko rwacu. Abanyarwanda baba abato n’abakuze bakomeza kutwereka ko kugira abantu ari bwo…

SOMA INKURU

Abagenerwabikorwa ba FARG babangamiwe no kudahabwa imiti

Ikigega gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye “FARG” yahoze ifitanye amasezerano na farumasi 30 hirya no hino mu Rwanda, abagenerwabikorwa bayo bajyaga bifashisha baguramo imiti mu buryo buboroheye, ariko kuri ubu abagenerwabikorwa bayo batangaje ko batakibasha kubona imiti muri za farumasi bakoresheje ikarita zabo zo kwivuza nkuko byahoze. FARG yabwiye itangazamakuru ko  impamvu bataratangaza izindi farumasi ari uko hari inshyashya bashaka kuzanamo kuko iza mbere zari nke ugereranyije n’umubare w’abagenerwabikorwa bari hirya no hino mu gihugu, dore ko amasezerano FARG yari ifitanye n’izo farumasi yarangiye mu Ukuboza umwaka…

SOMA INKURU

Nyuma y’imyaka 45 afungiye ubusa agiye guhabwa impozamarira

Richard Phillips yafunzwe mu mwaka w’1971 afite imyaka 27 we imfungwa ya mbere mu mateka ya Amerika yamaze igihe kinini muri gereza arengana ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Mujyi wa Detroit, akaba yarafunguwe afite  imyaka 73, kuri ubu Leta ya Michigan, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye kumuha impozamarira ya miliyoni 1.5 y’amadolari.      . Akarengane k’uyu mugabo kamenyekanye  mu mwaka wa 2018, ubwo Ishami rya Kaminuza ya Michigan rishinzwe Ubufasha mu by’Amategeko ryasubirishagamo urubanza rwe muri gahunda yaryo yo gutanga ubufasha mu gukosora amakosa yakozwe mu…

SOMA INKURU

Umuco na ceceka bimwe mu byongera isambanywa rikorerwa abangavu

Nkombo umwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, hagaragara ikibazo cy’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu, aho benshi basambanywa ndetse bagaterwa inda, hakabaho n’igihe bikorwa n’abagabo bubatse. Kurenganurwa kw’aba bana bikaba bikiri ikibazo gikomeye kuko bibangamirwa n’umuco, no bityo kubahohotera bigahabwa intebe, ndetse bikaviramo abenshi muri bo kuva mu ishuri. Uwimana ubarizwa mu mudugudu wa Rebero, akagali Bigoga, umurenge wa Nkombo, yatangaje ko yagarukiye mu mwaka 4 w’amashuri abanza, aho yari amaze guterwa inda n’umugabo umuruta. Ibi bikimara kuba icyakozwe ni uko umuryango we wahuye n’uw’umuhungu wamuteye…

SOMA INKURU

Abakinnyi ba Rayon Sports bavuye ku izima

Ku gica munsi cy’uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2019 abakinnyi ba Rayon Sports bageze ku kibuga cya Nzove banga kukinjiramo ngo bakore imyitozo inzira bahisemo yo kugira ngo bishyurwe imishahara y’amezi abiri. Nyuma yo kwanga gukora imyitozo, aba bakinnyi basubijwe mu modoka bajyanwa kuri Hotel Matina aho Me Muhirwa Fred visi perezida wa Rayon Sports akorera akazi ke ka buri munsi. Bahakoreye inama ndende yatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’) isozwa ahashyira saa moya n’iminota 15 (19h15’) bijyana na gahunda yo guhemba abakinnyi imishara ya Mata na Gicurasi 2019…

SOMA INKURU

Kujya ku butegetsi bimufashije gushyingura umubyeyi we mu cyubahiro

Biteganyijwe ko umubiri  wa Étienne Tshisekedi wabaye umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bunyuranye bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC”,  akaba n’umubyeyi wa Perezida Felix Tshisekedi  uyoboye iki gihugu nyuma yo gutsinda amatora, azashyingurwa  muri iki gihugu cy’amavuko mu cyubahiro, ku itariki ya 1 Kamena 2019, nyuma y’imyaka 2 apfuye, umurambo we ukaba wari ukiri mu gihugu cy’Ububiligi. Étienne Tshisekedi yabaye umwe mu banyapolitiki ba mbere batinyutse kurwanya ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko guhera mu 1980. Yashinze Ishyaka UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social), akomeza guhatana ndetse…

SOMA INKURU

Musanze:Umugabo arakekwaho kwica umugore we agahita aburirwa irengero

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana yabwiye itangazamakuru ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2019, ahagana saa tatu z’ijoro, umugabo witwa Jean de Dieu Ndahayo utuye mu Murenge wa Kimonyi,  Akarere ka Musanze, yishe umugore we amutemye n’umuhoro, bajya gutabara basanga nyakwigendera watemwe  Eustochie Ntakirutimana yapfuye ariko umugabo we yamaze gutoroka. Umuyobozi w’Umurenge wa Kimonyi Adelaide Nyiramahoro avuga ko Ndahayo uvugwaho kwica umugore we yari yaramutaye asanga undi mugore yateye inda ubwo yari umukozi wabo wo mu rugo. Mu minsi mike ishize,…

SOMA INKURU

Rutsiro: Umujura yarashwe agerageza kurwanya abapolisi

Umujura utaramenyekana umwirondoro yarashwe mu ijoro ryakeye ashaka gutema abapolisi ubwo yageragezaga kwiba mudasobwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kinihira, ruherereye mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, umurambo we ukaba wajyanywe ku bitaro bya Murunda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Nkusi Pontien, yemeje aya makuru avuga ko uyu warashwe yashakaga gutema abapolisi. Yatangaje ko mu ijoro ryakeye, abajura batatu bagiye kwiba mudasobwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kinihira, batangira gucukura gusa ubwo Polisi yabageragaho bashatse kuyirwanya. Ati “Muri iyi minsi hari umukwabo wo kurwanya ubujura bwa mudasobwa, abapolisi baje nka…

SOMA INKURU

Lambert Mende inkoramutima ya Kabila ari gukurikiranwa

Nk’uko ikinyamakuru Actualite cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC” cyabitangaje, byemejwe na Franck Diefu umujyanama wihariye wa Lambert Mende wabaye Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Joseph Kabila, ko kuri iki Cyumweru yahamagajwe n’inzego zishinzwe iperereza muri Polisi, aho yatawe muri yombi bamukuye mu rugo rwe ahagana saa cyenda, ariko nyuma aza kurekurwa. Franck Diefu  yatangaje uko ifatwa rya Mende ryagenze. Ati “Bahereye ku gufata abarinzi be. Yari arimo gufata amafunguro. Yasohotse agiye kubaza ibirimo kuba. Bamufashe bamuhutaza bamushyira mu modoka. Zari imodoka enye zo mu…

SOMA INKURU

Uruhande rwa Perezida Trump ku itegeko ryo gukuramo inda

Kuwa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019, abinyujije kuri Twitter nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yagize icyo atangaza ku itegeko ryo  gukuramo inda, avuga ko byagakozwe  igihe uwasamye yafashwe ku ngufu, yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi cyangwa iyo nda ishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umubyeyi. Perezida Trump yari amaze igihe yaranze kugira icyo atangaza kuri iryo tegeko rimaze igihe ritavugwaho rumwe muri Amerika, kuwa gatandatu nibwo yerekanye uruhande rwe kuri iri tegeko. Ati “Njye nshigiyikira ubuzima uretse ku mpamvu eshatu zihariye, ni ukuvuga…

SOMA INKURU