Ejo hashize kuwa Gatandatu tariki ya mbere Kamena 2019, nibwo Teta Sandra yashyize ifoto ya Weasel ku rukuta rwe rwa Instagram arangije ashyiraho udutima tubiri mu rwego rwo kugaragaza ko yamwihebeye, Weasel na we ntiyatinzamo yahise amusubiza nawe akoresheje imitima bose baca amarenga y’urukundo. Teta Sandra akoze ibi, nyuma yaho muri Werurwe ubwo Weasel yazaga mu Rwanda mu gitaramo, yanditse ko afitiye icyizere uyu musore, aho yagize ati “ maze amwita “Abanya-Kigali banjye mwiteguye umuntu wanjye [ashyiraho utumenyetso tw’imitima]. Mu rugo bagiye kugufata neza, nizeye abantu banjye ijana ku ijana,…
SOMA INKURUYear: 2019
Byamuviriyemo kwiyahura nyuma yo gutotezwa na bagenzi be b’abaganga
Umuganga w’imyaka 26 y’amavuko witwaga Payal wavuraga ariko anigira kuba inzobere mu kuvura indwara z’abagore, yiyahuye ku itariki ya 22 z’uku kwezi kwa Gicurasi 2019, nyuma y’amezi Atari make atotezwa na bagenzi be kubw’ ubwoko bwe bwasigajwe inyuma mu Buhinde. Umuryango we ushinja bagenzi be bakoranaga kumutoteza bikabije mu gihe cy’amezi macye yabanjirije kwiyahura kwe. Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo polisi yataye muri yombi bagenzi be bakoranaga, nubwo bahakana uruhare rwabo mu rupfu rwa Payal, nk’uko umuvugizi wa polisi muri aka gace yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru. Mbere y’uko bafatwa,…
SOMA INKURUNyuma yo kunyagirwa na Chelsea bakoze agashya bataha
Abafana bari muri gari ya moshi ica mu mihanda yo munsi y’ubutaka mu mujyi wa London, baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho bafashwe bari kurwana mu ijoro ryakeye nyuma yo kuva kureba umukino wa nyuma wa UEFA Europa League, ikipe yabo yanyagiwemo na Chelsea FC ibitego 4-1. Umufana umwe wari wambaye ikoti ry’icyatsi wari wicaye hagati ya bagenzi be bari bambaye imipira y’umutuku,yasimbukiye mugenzi we niko kumukubita igipfunsi nawe aba yamusumiriye imigeri n’ibipfunsi bivuza ubuhuha. Aba basore bakomeje gutukana buri umwe abwira mugenzi we ati ngwino duhangane kugeza ubwo…
SOMA INKURUChameleone yifatanyije na Bobi Wine mu guhangana n’ubutegetsi
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2019, urubyiruko ruhuriye mu ishyaka Democratic Party rwahuriye muri Kakindu stadium muri Jinja District ari naho Chameleone yavugiye ko ari umunyamuryango wa People Power. Mu ijambo rye, Chameleone yashimangiye ko abarwanya ubutegetsi bose bakeneye kwibumbira hamwe kugira ngo bizaborohere kugera ku ntsinzi.Yahise anahakana amakuru yavugaga ko ari umurwanashyaka wa National Resistance Movement “NRM”, ishyaka rya Museveni riri ku butegetsi. Ati “Murabona ntacyeye? Ntabwo tuzatsinda nitutishyira hamwe. Ndi muri opozisiyo, murekere kunyohereza muri NRM. Ntabwo ntandukanye namwe. Ni njye muntu wari usigaye ntarabiyungaho.…
SOMA INKURUBombori bombori muri ADEPR
Hashize iminsi mu itorero ADEPR havugwa ibitagenda, bamwe bafungwa, itoneshwa rya bamwe mu ba pastier abandi bagahezwa, hakabaho itegurwa ry’ibirori byo guhabwa impamyabumenyi bigasubikwa umunsi wageze bitamenyeshejwe abo bireba, n’ibindi binyuranye bivugwa muri iri torero bitagenda neza, kuri ubu abakirisitu b’iri torero rya ADEPR bakaba bandikiye Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’iri Torero basaba kweguza abagize Nyobozi kuko bananiwe gukemura ibibazo bitandukanye biri mu itorero. Ibyo bashingiraho basaba ko aba bayobozi begura harimo kuba barananiwe gukemura ibibazo bivugwa muri ADEPR Ishami rya Uganda hamwe n’iryo ku Mugabane w’Iburayi. Ikindi bavuga ni ikijyanye…
SOMA INKURUKwigira ku ntebe y’ishuli kwihangira umurimo ni ingenzi –Minisitiri Fanfan
Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2019, nibwo habaye inama ihuriwemo na Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Abikorera mu Rwanda hamwe n’impuguke mu byiciro bitandukanye baturutse hirya no hino, insanganyamatsiko yayo ikaba yari “Guhuza ubumenyi butangwa mu ishuri n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo”. Mu biganiro byatanzwe hagaragajwe zimwe mu mpungenge ziri ku isoko ry’umurimo aho hari abihangira umurimo nyuma y’umwaka umwe bya bigo bashinze bigasenyuka kuko bagiye gushaka akazi mu bindi. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa yavuze ko umwana uri mu ishuri akwiye gufashwa gutangira…
SOMA INKURUYahisemo kwibanira n’imbwa yirukana umugabo we
Umugore witwa Becky Shuttleworth w’imyaka 33 ukomoka ahitwa Rochford mu Bwongereza abana mu cyumba kimwe n’imbwa ze 22 nyuma y’aho atandukanye n’umugabo we watumaga atazisanzuraho. Uyu mugore utakaza amapawundi 400 buri kwezi yita kuri izi mbwa ze 22,yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo gutandukana n’uyu mugabo Kevin w’imyaka 36 kugira ngo ajye yiraranira nazo mu cyumba. Uyu mugore asanzwe atoza imbwa ndetse yasabye uyu mugabo we ko batandukana kubera ko atabonaga umwanya wo guhura na buri mbwa yose atoza niko guhitamo ko yajya ararana nazo mu cyumba. Uyu mugore…
SOMA INKURUMeddy akomeje guca agahigo mu gushimisha abakunzi be
Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard wamamye mu muziki nka Meddy umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’icyumweru gishize, yataramiye abakunzi b’umuziki we mu mujyi wa Portland biratinda. Iki gitaramo cyabereye mu cyumba cy’imyidagaduro gishya cyuzuye mu mujyi wa Portland gifite ibikoresho bihambaye cyane,aho Meddy yanatangaje ko yanyunzwe n’imitegurire yacyo . Iki gitaramo cyari cy’itabiriwe n’abanyarwanda bavuye muri Canada ,i Burayi no muri Leta zinyuranye zo muri Amerika n’abandi banyamahanga bari buzuye iki cyumba cy’imyidagaduro gishya cyuzuye mu mujyi wa Portland. Nyuma y’iki gitaramo…
SOMA INKURUAmasiganwa y’ingimbi n’abangavu ateguwe bwa mbere azabera mu Rwanda
Amasiganwa abiri mpuzamahanga y’ingimbi n’abangavu baturutse mu bihugu bitandatu birimo Burkina Faso, Burundi, Côte d’Ivoire, Niger, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Cong n’u Rwanda ruzayakira , yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, azatangira kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kamena 2019. Aya niyo masiganwa ya mbere mu mateka ateguwe na “Union Francophone de Cyclisme” ubu iyoborwa na Bayingana Aimable usanzwe uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY”, akaba yaratewe inkunga n’Umuryango wa ba Meya b’Imijyi yo mu bihugu bikoresha Ururimi…
SOMA INKURUBaremeza ko ababo bapfuye, itegeko ryo rikabisobanura ukundi
Abo mu miryango y’abagwiriwe n’ikirombe mu kwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2019, bo mu Murenge wa Kabacuzi bakomeje kwemeza ko abagabo babo bapfuye nubwo imirambo yabo itaraboneka, cyane ko bafite ibimenyetso by’uko abagabo babo bagwiriwe n’ikirombe kuko hari inkweto zabo zasigaye hejuru, mu gihe amategeko avuga ko iyo umubiri w’umuntu utaraboneka ngo byemezwe ko yapfuye cyangwa yazimiye aba afatwa nk’ukiriho. Bariya bagabo ngo bizafata imyaka 5 ngo byemezwe ko bapfuye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Pilote Rwigemera yatangaje ko nyuma yo gukoresha imbaraga zinyuranye kugira ngo babone bariya bagabo…
SOMA INKURU