Ejo hashize kuwa kane tariki 18 Nyakanga 2019, ubwo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan hamwe na Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston, bari imbere y’abasenateri bavuga ku mbogamizi z’umurimo zikigaragara, Senateri Dr Sindikubwabo Jean Népomuscène yatangaje ko ikibazo cya ruswa igaragara mu bizamini by’abashaka kujya mu rugaga rw’abaganga gihari kandi gikwiriye guhagurukirwa. Senateri Dr Sindikubwabo Jean Népomuscène yashimangiye ko kugira ngo umuntu wize iby’ubuganga yemererwe kuba yakora ibizamini by’akazi, asabwa kubanza kujya mu rugaga, kandi kwinjiramo hatangwa ruswa. Yagize ati “Abakozi bo kwa muganga kugira ngo bajye mu myanya…
SOMA INKURUYear: 2019
Iraswa rya drone ya 2 muri Iran ryateye urujijo
Kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Nyakanga 2019 nibwo Donald Trump yavuze ko aka kadege kegereye ubwato bwa USA bitwa USS Boxer basaba ko kasubizwa inyuma Iran ibima amatwi birangira karashwe. Ku ruhande rwa Iran bavuze ko nta ndege yabo bazi ko yahanuwe nkuko byatangajwe na minisitiri wayo w’Ububanyi n’amahanga, Abbas Araghchi. Yagize ati “Nta drone twatakaje I Hormuz cyangwa ahandi.Mfite agahinda ko uss boxer ishobora kuba yarashe indege yabo bwite.” Perezida Donald Trump yavuze ko igisirikare cya USA cyarashe iriya drone ubwo yegeraga ubwato bwayo bw’intambara buri mu…
SOMA INKURUPolice yatanze inama ku bafite imodoka zitwara abagenzi
Nyuma y’impanuka zabaye mu minsi ibiri zigatwara ubuzima bw’abagera kuri 15, umuvugizi wa Police, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent Ndushabandi Jean Mari Vianey yasabye abafite kampani zitwara abagenzi kujya bazirikana ubuzima bw’abashoferi babo, ntibabananize, bakibuka ko abashoferi nabo bakenera kuruhuka. Yagize ati “Ba nyiri kampani barusheho kuzirikana abashoferi babo ndetse n’abagenzi batwaye. Nyiri kampani ajye abanza amenye niba umushoferi we yaruhutse bihagije mbere y’uko akora urugendo kugira ngo ataza kugira umunaniro”. Ibi byatangajwe nyuma y’aho habaye impanuka 2 zikomeye binavugwa ko zaturutse ku munaniro w’abashoferi, aho ejo…
SOMA INKURUYapfuye bari mu gikorwa cyo gutera akabariro
Mu ijoro ryo kuwa 05 Nyakanga muri uyu mwaka wa 2019, ubwo umusore n’umukobwa bakoze ikirori cy’ubusambanyi mu nyubako imwe yo mu mujyi wa St Petersburg baza guhanuka, uyu mukobwa aba ariwe upfa kuko mugenzi we yamuguye hejuru. Uyu mugabo n’umukobwa barimo bakorera imibonano mpuzabitsina mu igorofa rya cyenda ry’inzu yo mu mujyi wa St Petersburg mu Burusiya, baryohewe bibaviramo guhanuka hasi umugore abanza umutwe hasi arapfa mu gihe umugabo we ntacyo yabaye. Polisi yavuze ko uyu mugore w’imyaka 30 n’umugabo w’imyaka 29 bivugwa ko bari mu busambanyi budasanzwe ari…
SOMA INKURUMuri Sudani byahinduye isura
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2019, ubuyobozi bwa gisikare bumaze iminsi ku butegetsi muri Sudan n’abigaragambya bashyize umukono ku masezerano yo gusangira ubutegetsi. Aya masezerano aje ari nk’igisubizo ku bigararagambya batahwemye kugaragagaza ko bifuza ubutegetsi buyobowe na rubanda aho kuba abasirikare. Ubushyamirane hagati y’abasirikare n’abaturage bwaje nyuma yuko uwahoze ari Perezida Omar al-Bashir ahiritswe ku butegetsi muri Mata 2019. Umuyobozi Wungirije w’Inama ya gisirikare iyoboye Sudan, Mohamed Dagalo, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko amasezerano yasinywe ari aya mateka kuri Sudan. Ibrahim al-Amin uyoboye abigaragambya yemereye AFP…
SOMA INKURUAmafaranga ya buri kwezi agenerwa abagenerwabikorwa ba FARG yongerewe
Guverinoma y’u Rwanda ibicishije mu kigega kigenewe gutera inkunga Abacitse ku icumu batishoboye (FARG), yemeje gahunda yo kongera amafaranga ya buri kwezi, igenera incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amafaranga yavuye ku 7500 Frw agera ku 12500 Frw ya buri kwezi azajya ahabwa umugenerwabikorwa. Abagenerwabikorwa 25,600 nibo bazagerwaho n’ubu bufasha. Umuyobozi wa FARG, Theophile Ruberangeyo, yavuze ko kugira ngo aya mafaranga yongerwe, byagiye bibangamirwa no kutagira ubushobozi buhagije. Aya mafaranga 7500 yari yarashyizweho muri gahunda y’icyerekezo 2020 Umurenge (VUP), akaba agomba byibuze kuzagera ku bihumbi 21 Frw. Ruberangeyo yagize…
SOMA INKURUMu Rwanda hagiye gukorerwa umuti uvura kanseri
Ikigo LEAF Rwanda binyuze ku cyo gishamikiyeho cyo muri Amerika L.E.A.F. Pharmaceuticals LLC, cyasinye amasezerano agihesha gutangira gukora umuti uvura kanseri uzwi nka LEAF-1404, uzakorwa hakurikijwe amabwiriza mpuzamahanga, “Current Good Manufacturing Practices’ (cGMP)”. Aya masezerano yasinywe hamwe n’ikigo Contract Manufacturing Organization (CMO) cyo muri Amerika, gifite ubunararibonye mu gufasha ibigo n’inganda mu gukora imiti. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, biteganywa ko icyo kigo kizahugura abantu bazaturuka mu Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika, bagahugurirwa muri Amerika mbere yo gutangira uruganda rukora imiti ruzubakwa i Kigali. LEAF-1404 izaba ubundi bwoko bwa mbere bw’umuti…
SOMA INKURUImirimo mishya yahawe uwarukuriye imbonerakure byafashwe nk’agashinyaguro
Uwari Umuyobozi w’umutwe w’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi Eric Nshimirimana, yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu, RTNB. Umuryango Human Rights Watch watangaje ko guha kumuha izo nshingano ari agashinyaguro ku nzirakarengane z’ubugizi bwa nabi bushinjwa Imbonerakure. Uyu muryango unavuga ko ari ikibazo ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu cy’u Burundi, ikindi ni ukuba uyu Nshimirimana wahawe kuyobora RTNB nta bunararibonye afite mu itangazamakuru. Hashize igihe abagize Imbonerakure bashinjwa kwica, gufata ku ngufu no gusahura abatavuga rumwe na Leta guhera mu mwaka wa 2015. Lewis Mudge, Umuyobozi wa…
SOMA INKURUNyamagabe: Abaturage barashinja ikimenyane ababagabanyije igishanga cya Miramo
Mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe hari abahinzi binubira kuba igishanga cya Miramo cyaratunganyijwe bakaburamo imirima nyamara bari bayisanganywe. Ikibabaza aba bahinzi kurusha, ni uko hari abadafite n’akarima na kamwe, nyamara hari n’abahafite uturenga dutanu. Impamvu ni ukubera ko kera ngo sekuru yahoranye ubutaka bw’imusozi, maze Leta ikamuguranira ikamuha imirima muri iki gishanga, aho imusozi ishaka kuhatera ishyamba ry’icyitegererezo n’ubu rigihari. Ubwo iki gishanga cyatunganywaga mu minsi yashize, bwa butaka bwo mu gishanga barabwambuwe, babwirwa ko bemerewe ipariseri imwe. Mu kugabana yahererejwe aho atari…
SOMA INKURUUmukozi w’Imana yafashwe nyuma yo kwibasira Perezida Museveni
Umukozi w’Imana ukora umurimo wo kuvuga ubutumwa mu gihugu cya Uganda, Joseph Kabuleta yatawe muri yombi kuko yatinyutse kwibasira Perezida Museveni ku giti cye abicishije mu butumwa yashyize kuri Facebook, nk’uko Chimpreports yabitangaje. Bivugwa ko yanditse kuri Facebook anenga Museveni ndetse na gahunda za Leta zirimo iz’ubukungu, inganda n’imisoro. Anashinjwa guhembera urwango rwibasiye Perezida Museveni n’umufasha we Janet Museveni. Uyu Kabuleta akunze kwiyita umwalimu wa Bibiliya wahamagawe n’Imana ngo abwirize abantu ibyo kugaruka kwa Yesu. Yashinze Ihuriro Watchman Ministries, yandika n’ igitabo “Strength of Character”. IHIRWE Chriss
SOMA INKURU