Impanuka y’indege yatwaye ubuzima bw’abatari bake

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2017, indege yari itwaye abagenzi 93 n’abakozi bayo 5 yahanutse nyuma y’amasegonda make ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Almaty muri Kazakhstan ndege nyuma yo kugera mu kirere yahise yisekura hasi hagati y’inyubako ebyiri ziri muri uyu mujyi wa Almaty mu masaha ya saa moya n’iminota 22 nk’uko ubuyobozi bw’uyu mujyi bwatangarije televiziyo ya CNN dukesha iyi nkuru. Amakuru aravuga ko iyi ndege ya ‘Flight Z92100 yo mu bwoko bwa ‘Fokker 100’ ya sosiyete y’indege ya Kazakhstan ya Bek Air yari…

SOMA INKURU

Rayon Sports mu ihurizo ryo guhitamo umutoza

Tariki ya 24 Ukuboza 2019, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru, Javier Martinez Espinoza kubera umusaruro muke. Nyuma y’iminsi 2, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bwatangiye ibiganiro n’abatoza bashobora kuba baza gusimbura uyu munya-Mexique. Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko ku rutonde bafite abatoza 5 barimo kuganira nabo, ku buryo shampiyona izajya gusubukurwa yaramenyekanye. Yagize ati“nibyo twatangiye ibiganiro n’abandi batoza, turimo kuganira n’abatoza bagera kuri 5. Sinakubwira ngo ni runaka cyangwa runaka ariko shampiyona izajya gusubukurwa mu cyumweru gitaha Rayon Sports…

SOMA INKURU

Yatawe muri yombi nyuma yo guha abana ibisindisha

Ni nyuma y’uko polisi y’igihugu iburiye abantu ko muri iyi minsi mikuru abantu bagomba kuzirinda guha abana ibisindisha cyangwa kubajyana mu bikorwa bibaganisha ku gukora ibyaha. Aba bana batatu bafite imyaka 17 y’amavuko basanzwe mu kabari ka Ndaruhutse Theophile mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma ari nawe ubwe uri kubagurisha inzoga nk’uko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana abivuga. Chief Inpector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana agira ati “Abapolisi bari mu bikorwa byabo bya buri munsi byo gucunga umutekano baza kugera ku kabari ka Ndaruhutse bahasanga…

SOMA INKURU