Mbere ho gato y’ukwezi gutambutse umuhanzi Harmonize nibwo yaseshe amasezerano yari afitanye n’inzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby abantu bareberaga hafi ibye bakeka ko ashwanye n’iyi nzu yashinzwe n’icyamamare Diamond Platnumz. Ibyakurikiye iseswa ry’amasezerano y’igihe kirekire Harmonize yari afitanye n’inzu ya WCB Wasafi, ni uko nawe yahise ashinga inzu ye bwite itunganya umuziki ayita Konde Boy Worldwide maze byitegwa ko ubukeba butangiye hagati ya Harmonize na Diamond Platnumz wahoze ari umukoresha we,gusa igikorwa cyakozwe na Wasafi Tv cyerekanye ko umubano w’aba bombi ushobora kuzaba mwiza. Wasafi TV y’umuhanzi Diamond…
SOMA INKURUDay: December 5, 2019
Yakoze ubukwe n’umurambo
Nan Thippharat, umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko yashyingiranwe n’umukunzi we wari wamaze gushiramo umwuka, ubukwe bwatunguye benshi ndetse bukanavugwa mu mpande zose z’isi. Ni ubukwe bwabereye mu Karere ka Phanom Sarakham, mu gihugu cyaThailand. Mu gihe bamwe batunguwe n’ibyo uyu mukobwa yakoze, ubwo ubu bukwe bwe bwari burangiye bukaza gukurikirwa n’umuhango wo gushyingura uwari umukunzi we yagaragaje ko yanejejwe no gushyingiranwa n’umurambo we. Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, uyu mukobwa yagize ati “Ubukwe bwanjye nari naraburose, nabonye dufatana ibiganza. Ruhukira mu mahoro. Ndagukunda, Fiat. Rwose menya ko inzozi zacu zabaye…
SOMA INKURUGahunda ya “Visit Rwanda” ikomeje gufata intera
Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 4 Ukuboza 2019, nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda (RDB), cyatangaje ko cyatangiye imikoranire n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint Germain muri gahunda ya “ Visit Rwanda”. Iyi kipe nayo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yemeje iby’iyi mikoranire mishya hagati yayo na Leta y’u Rwanda, yari isanzwe ifitwe n’ikipe yo mu Bwongeleza ya “Arsenal”. PSG ije mu mikoranire mishya hagati yayo n’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda no kumenyekanisha ibindi byiza bitatse igihugu. RDB yatangaje ko…
SOMA INKURUAirtel Rwanda ku bufatanye na Police biyemeje gukumira impanuka
Ejo hashize kuwa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, nibwo hatangijwe ubufatanye ku bukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” hagati ya sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda na Polisi y’igihugu . Muri iki cyumweru cya 30 ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bumaze butangijwe hagamijwe gukangurira abanyarwanda kwirinda impanuka zihitana ubuzima bwabo by’umwihariko muri iki gihe gisatira iminsi mikuru, ni muri urwo rwego Airtel yahisemo gufatanya na polisi y’igihugu muri iyi gahunda hamijwe kubungabunga ubuzima bw’abakiriya bayo. Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Awit Chawla, yatangaje ko Airtel Rwanda izatanga ubutumwa bugufi no ku zindi mbuga nkoranyambaga zayo, bwose…
SOMA INKURU